Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye na UNDP Rwanda, cyakiriye inama ya Local Project Appraisal Committee (LPAC) yiga ku mushinga mushya uterwa inkunga na Global Environment Facility (GEF), ugamije kuvugurura Gahunda y’Igihugu ishyira mu bikorwa amasezerano ya Stockholm (National Implementation Plan – NIP).
Uyu mushinga ugamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo gucunga Persistent Organic Pollutants (POPs), ibinyabutabire bishobora kumara igihe kirekire mu bidukikije kandi bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibidukikije, ndetse no kurushaho kunoza imicungire y’ibinyabutabire bishobora guteza ibibazo.
Mu nama ya LPAC, abitabiriye bagaragaje icyuho mu makuru akenewe, baganira ku ngaruka z’ibinyabutabire bishobora kuba bigenda byiyongera, banagaragaza ibikorwa bigomba gushyirwa imbere mu kuvugurura Gahunda y’Igihugu ishyira mu bikorwa Amasezerano ya Stockholm.

Iyi nama kandi yafashije guhuza ibikorwa by’uyu mushinga n’ibyihutirwa mu gihugu, ndetse no kureba uko Rwanda rwakomeza kubahiriza inshingano rufite mu masezerano mpuzamahanga ajyanye no gucunga ibinyabutabire byangiza ibidukikije.
Abitabiriye inama banasobanuye neza inshingano za buri rwego ruzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, banagaragaza ingaruka zishobora kubangamira ibikorwa ndetse n’amahirwe yakwifashishwa kugira ngo umushinga uzagere ku ntego wihaye.
Mu bindi byibanzweho harimo kunoza uburyo amakuru ajyanye n’ibinyabutabire akusanywa, abikwa kandi asangizwa inzego zitandukanye, ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zifite aho zihuriye n’imicungire yabyo.

REMA na UNDP Rwanda byagaragaje ko ibyifuzo n’imyanzuro byavuye mu nama ya LPAC bizakoreshwa mu kuyobora ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, hakaba haranemejwe ibikorwa bizakurikira ndetse n’inzira izifashishwa mu gukomeza kuvugurura iyi gahunda y’igihugu.
Amasezerano ya Stockholm agamije kurengera ubuzima bwa muntu n’ibidukikije ku ngaruka z’ibinyabutabire byangiza bikomeza kubaho no gukwirakwira mu bidukikije, bityo kuvugurura Gahunda y’Igihugu ishyira mu bikorwa aya masezerano bikaba biteganyijwe gufasha u Rwanda kurushaho kunoza imicungire yabyo.
@Rebero.rw
