Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko malaria yongeye kwiyongera mu Rwanda, hashingiwe ku mpinduka zirimo ubudahangarwa bw’imibu ku miti yica imibu, ubwiyongere bw’ahororokera imibu, impinduka mu myitwarire y’imibu ndetse n’ubudahangarwa bw’umubiri ku miti ivura malaria.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byateguwe na Health Science and Innovation Platform (SIP) ya RBC, byibanze ku ishusho ya malaria mu Rwanda, uko yagiye ihinduka mu bihe bishya, impamvu zatumye yongera kwiyongera ndetse n’ingamba igihugu kiri gukoresha mu kuyihashya no kurinda ibyagezweho.

Muri ibyo biganiro, abitabiriye bagaragaje ko hari ibintu bitandukanye bigira uruhare mu kongera malaria, birimo imibu igenda irushaho kutagira icyo ikozwa n’imwe mu miti ikoreshwa mu kuyirwanya.
Hagaragajwe kandi ubwiyongere bw’ahororokera imibu, impinduka mu gihe n’uburyo imibu iruma abantu, ndetse n’ikibazo cy’ubudahangarwa bwa parasite itera malaria ku miti imwe n’imwe ikoreshwa mu kuyivura.
Imihindagurikire y’ikirere n’ingendo z’abaturage
Abashakashatsi n’abashinzwe ubuzima bagaragaje ko imihindagurikire y’ikirere na yo iri mu bintu bishobora kugira uruhare mu mpinduka z’indwara ya malaria.
Ingendo n’imigendere y’abaturage na byo byagaragajwe nk’ikindi kintu gishobora kugira uruhare mu gukwirakwiza malaria, mu gihe ubushobozi bw’ingengo y’imari bwo gukomeza gahunda zishingiye ku bimenyetso bya siyansi na bwo bushobora kuba imbogamizi.

RBC igaragaza ko malaria itareba uturere twose ku rugero rumwe, ari na yo mpamvu ingamba zo kuyikumira no kuyivura zigomba gushingira ku makuru yihariye ya buri gace.
Gukoresha amakuru mu guhangana na malaria
Mu rwego rwo guhangana n’iyongera rya malaria, u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zishingiye ku makuru, hagatoranywa ibikorwa bijyanye n’uburemere bw’ikibazo muri buri karere.
Muri izo ngamba harimo gukomeza gukurikirana uko malaria ihagaze ku rwego rw’ibanze, kongera uruhare rw’abaturage mu kuyikumira no gutanga ubufasha ku gihe ahagaragaye ibimenyetso by’uko malaria iri kwiyongera.
Mu gusoza ibi biganiro, Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi, yashimangiye ko gukusanya amakuru bidahagije iyo adahinduwe ibikorwa bifatika.
Yagize ati: “Amakuru yonyine ntahagije. Tugomba guhindura ibimenyetso bifite ireme kandi biboneka ku gihe, tukabishyira mu bikorwa.”
Iyi gahunda igamije gukomeza ubukangurambaga bwo kwirinda malaria, kunoza uburyo bwo kuyivura no gukomeza kurwanya imibu, mu rwego rwo kugabanya ubwandu no kurinda intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya malaria.
@Rebero.rw
