Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yashimye uburyo Guverinoma ya Kenya n’ubuyobozi bw’icyambu cyo ku butaka cya Naivasha (Naivasha Inland Container Depot) borohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bijya cyangwa biva mu Rwanda, binyuze mu Muhora wa Ruguru.
Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga iki cyambu giherereye mu gace ka Nakuru muri Kenya, mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu.
Dr. Kaitesi yari aherekejwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.

Mu ruzinduko rwe, yashimye uruhare iki cyambu gifite mu koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa no guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya, by’umwihariko mu korohereza ibicuruzwa bitwarwa n’imodoka zinyura mu Muhora wa Ruguru.
Icyambu cya Naivasha ni kimwe mu bikorwa remezo byifashishwa mu gutwara no guhererekanya ibicuruzwa, kikaba gifasha mu kunoza imikorere y’urwego rw’ubwikorezi n’ubucuruzi hagati ya Kenya n’ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru.

Uyu muhora uhuza ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko ibifite aho bihurira n’icyambu cya Mombasa, kikaba ari inzira ikomeye ibihugu bitaragerwaho n’inyanja nk’u Rwanda byifashisha mu kwinjiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga.
Kuba ubwikorezi bukorwa neza kandi mu gihe gito ni ingenzi ku Rwanda, kuko bishobora gufasha kugabanya igihe n’ikiguzi bitwara ibicuruzwa, bityo bikongera ubushobozi bw’abacuruzi bwo guhangana ku masoko yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Uruzinduko rwa Dr. Kaitesi na bagenzi be kandi rugaragaza akamaro ko gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya mu guteza imbere ibikorwa remezo, ubwikorezi n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
U Rwanda na Kenya ni ibihugu bifitanye isano ikomeye mu bucuruzi no mu bwikorezi bwo mu karere, aho koroshya imigendekere y’abantu n’ibicuruzwa ari imwe mu nkingi zifasha guteza imbere isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba.
@Rebero.rw
