Archbishop Dr Laurent Mbanda ( I bumoso) n'abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Shagasha
Bijyanye no gusezera ku bakirisito ba EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, Umwepisikopi mukuru w’itorero Angilikani ry’URwanda,akanayobora ihuriro ry’amatorero y’abangilikani ku isi, DR Laurent Mbanda,kuri uyu wa 8 Ukwakira,2026 yafunguye ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Shagasha mu Murenge wa Gihundwe, ibyumba 6 by’amashuri n’icumbi rya pasitori mu Murenge wa Nkungu,anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Gusets house ya Gisakura muri Nyamasheke.
Iki kigo nderabuzima yafunguye ku mugaragaro ni we wari washyizeho ibuye ry’ifatizo ryo kucyubaka muri 2019, gitangira gukorerwamo muri 2021. Cyaje gikinewe cyane kuko uyu Murenge wa Gihundwe ari wo wonyine wari usigaye utagira ikigo nderabuzima mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi. Aho cyubatse yari imirima gusa,abahatuye batarota ivuriro ribegereye.
Ntamakemwa Evariste w’imyaka 78 wavukiye hafi y’aha cyubatse, anahasaziye avuga ko cyabatabaye.

Ntamakemwa Evariste w’imyaka 78 avuga ko iki kigo nderabuzima cyabarinze guhangayikishwa no kwivuza
Ati’’ Kwivuza byari ikibazo gikomeye cyane. Nta n’umuhanda twagiraga utugeza ku bitaro. Twaremberaga mu ngo,ababyeyi bazibyariramo. Tumaze imyaka 5 tucyubakiwe ku bufatanye bw’Akarere kacu n’iri torero dushimira cyane. Byatubereye mahire na perezida Kagame ahatugereza kaburimbo, ugize ikibazo imbangukiragutabara itabara vuba. Turanezerewe cyane.’’
Nubwo abaturage barenga 44.500 cyitaho bacyishimiye, kiracyafite ikibazo cy’inyubako ya Laboratwari nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi wacyo Nyiramugisha Chantal. Aha Umwepisikopi wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu, Muhutu Nathan yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kubafasha kubona ubutaka bayubakaho, amafaranga atari ikibazo. Bumwizeza ko, ku bufatanye ubutaka buzaboneka.
Ibyumba 6 by’amashuri n’ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri bafunguye mu Murenge wa Nkungu byuzuye bitwaye arenga miliyoni 54,inzu y’umushumba yo itwaye arenga miliyoni 27.000. Aha na ho Musenyeri Muhutu Nathan yasabye Akarere ka Rusizi kumufasha kubona ubutaka yubakaho poste de santé,abana bazahiga n’abahaturiye bakabona aho bivuriza hafi, ubuyobozi bw’Akarere bumwizeza kugikemura.

Bishimira ibyumba 6 by’amashuri n’ibiro by’imuyobozi w’ishuri bari bamaze gufungura
Yanashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako yagutse muri Guest house ya Gisakura mu karere ka Nyamasheke,izaba igizwe n’ibice bitandukanye,birimo aho bakirira abantu,resitora,n’ibindi byumba bishobora gukorerwamo inama nyinshi icyarimwe,n’ibikoni.
Musenyeri Muhutu Nathan yabwiye Rebero.rw ko imirimo yo kuyubaka izatangira mu Gushyingo,2026 ikazaba yuzuye mu mezi 3 gusa.
Mbere yo kuhashyira ibuye ry’ifatizo,Archibishop Dr Laurent Mbanda yahuriye n’abakirisito ba EAR/ Diyoseze ya Cyangugu muri Kataderali Kirisito umwami,abasezeraho ku mugaragaro kuko imirimo y’ubuyobozi bw’itorero Angilikani ry’uRwanda yari amazemo imyaka 8 azayisoza ku mugaragaro ku wa 25 Ukwakira,2026, ashyikiriza inkoni y’ubushumba, Archbisho Dr Gahima Manasseh watowe.

Bashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Guest house ya Gisakura mu karere ka Nyamasheke
Muri iyi Katedarali, Archibishop Laurent Mbanda yavuzwe ibigwi n’abakirisito,bamugaragariza ko ibyo yabagejejeho bizabahora mu mitima.
Kanoni Mukamuligo Médiatrice wavuze mu izina ryabo, ati’’ Yatangiye uyu murimo muri 2018 dufite abavugabutumwa n’abapaistori 45,ubu dufite 68. Abapasitori 3 gusa ni bo bari barize Tewolojiya. Ubu ni 35. Abavugabutumwa 36 bahuguriwe mu ishuri ryacu rya Diyoseze. Abakirisito bavuye ku 15.684 bageze ku 23.940.Amatorero shingiro yari 235 ubu ni 289. Paruwasi zari 30 ubu ni 46.’’

Abayobozi mu ifoto y’urwibutso nyuma yo gufungura ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Shagasha
Yakomeje agaragaza ko amacumbi y’abapasitori yavuye ku 10 agera kuri 20,meza buri mupasitori yifuza kubamo. Amatsinda yo kwigisha Bibiliya ava kuri 20 y’abanyamuryango 650 agera ku 112 y’abanyamuryango 4940.Binyuze muri Mothers’ union abakobwa basaga 256 bigishijwe imyuga,banahabwa ibikoresho bibafasha guhanga imirimo,banorozwa amatungo magufi bibahindurira ubuzima.
Ibi byose n’ibindi bavuga ko batarondora babimushimiye,bamwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru, banamushimira kubizeza kuzabahora hafi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi,Sindayiheba Phanuel,yabanje kumushimira uburyo yahagararanye imbaraga akarwanya ubutinganyi,bagahamya ukwizera kwabo mu gihe cyari kigoye cy’ubukungu,aho amatorero n’imwe mu miryango ireba cyane ku nkunga zituruka mu mahanga, bitari byoroshye kwigobotora iyo ngoyi.

Meya Sindayiheba Phanuel ashimira Archbishop Dr Laurent Mbanda
Ati’’ Uko mwahagaze ni ikimenyetso cy’ubunyarwanda cyo kwigira,no kuzirikana ko amahitamo yacu nk’abanyarwanda tuzayagenderaho ari uko tubanje kwihesha agaciro,bigaturuka ku byo twemera n’ibyo twizera.Ni ikintu gikomeye cyane.’’
Yunzemo ati’’ Uretse kuba mwarabikuye mu ijambo ry’Imana mwigisha,binaturuka ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda,ko ibyo twemera n’ibyo twizera byubakiye ku kwigira no kwiyubakamo icyizere nk’abanyarwanda.’’
Yamushimiye ibikorwa bitandukanye by’iri torero mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, anashima uruhare rukomeye ryagize mu iterambere ry’igihugu , aryizeza kuzakomeza imikoranire inoze ,hagamijwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Archbishop Dr Laurent Mbanda,imbere y’abakirisito, mu cyigisho no mu isezera, yashimiye Imana ibyo yamukoresheje muri iyi myaka 8 yose,avuga ko Imana ari umwizerwa,itanga ibyo abantu bayo bakeneye mu gihe gikwiye. Yabasabye kuyiha icyubahiro mu byo bakora byose bakanirinda ikibi cyose, gukomera muri Kirisito no gushikama mu murimo w’Imana.

Musenyeri Muhutu Nathan yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kumufasha kubona ubutaka yubakaho inyubako ya Laboratwari yagaragajwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Shagasha
Ati’’ Mugire ubwenge,guhishurirwa,kureba kure,gukorana umwete no kumererwa neza.’’
Yabijeje kubahora hafi,cyane cyane ko atagiye kure,agifite imyaka 2 yo kuyobora itorero ry’Abangilikani ku isi yose,n’indi miryango abona Imana igenda imukingurira,atazabatererana, na bo bagakomeza kumusengera.
Archbishop Dr Laurent Mbanda yakoze iby’indashyikirwa nk’uko byagarutsweho n’umwepisikopi wa EAR/Diyoseze ya Cyangungu,Muhutu Nathan.

Aha ni muri Katedarali Kirisito umwami ya Cyangugu Archbishop Dr Laurent Mbanda ( hagati) asezera ku bakirisito
Ati’’ Imana yamuhaye iyerekwa, ibyo yagombaga gukora byose abikora neza. Icya mbere kwari ukwigisha abakozi b’itorero. Abapasitori barize mu gihugu hose,ivugabutumwa ryarakuze cyane. Yanashyize imbaraga nyinshi mu mashuri y’inshuke n’urubyiruko. Yakoze n’ibindi byinshi,bikomeye tuzamwibukiraho.’’
Yongeyeho ati’’ Ikindi gikomeye cyane azibukirwaho ni ugucunga umutungo neza no gukorera mu mucyo. Ni umuco mwiza twese twamaze kwakira igihugu cyose. Icya nyuma ni inkingi yo kwigira. I Kigali tuhafite kaminuza I Masaka,n’izindi nyubako uhareba ukabona zitiye ishema. Natwe muri buri Diyoseze turi mu mishinga yo kwigira. Tuzabimwibukiraho,bizatuma duhora tumukumbura.’’
Yanamwifurije amagara mazima no kudacogora ku murimo w’Imana, asaba abakirisito kugera ikirenge mu cye.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Shagasha, Nyiramugusha Chantal yagaragaje ikibazo cyo kutagira inyubako ya Laboratwari

Yahwe impano n’abakirisito bamusezeraho

Icumbi ry’ umushumba wa Paruwasi na ryo ryafunguwe ku mugaragaro
@Rebero.rw

Nkunda inkuru zanyu ziba ziteguranye ubwenge, amadini n’amatorero iyo bahawe umwanya bakora ibintu byiza! Dusabe mwuka wera akomeze ayobore itorero mugukora ibyiza!