Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye abayobozi ba sitasiyo za Polisi gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse mu mahugurwa, bubafasha kubahiriza amategeko no kunoza serivisi bahabwa abaturage.
Yabigarutseho ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’Abayobozi ba Sitasiyo za Polisi, yabereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
DCG Ujeneza yibukije abasoje aya mahugurwa ko bafite inshingano zikomeye zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, kuyobora neza abapolisi bakorana no gutanga serivisi zinoze ku baturage.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bungutse mu kunoza imikorere ya buri munsi, bakarangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kubahiriza inshingano zabo.
Amahugurwa y’abayobozi ba sitasiyo za Polisi ni ingenzi mu kongerera ubushobozi abayobozi bashinzwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’ibanze, kugira ngo barusheho guhangana n’ibibazo by’umutekano no kunoza imikoranire n’abaturage.

Gutanga serivisi nziza, kubahiriza amategeko no gukorera mu mucyo ni bimwe mu bigenderwaho mu kubaka icyizere abaturage bafitiye inzego z’umutekano no kurushaho kubungabunga umutekano rusange.
@Rebero.rw
