Addis Ababa –Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimangiye ko gushora imari mu nzego z’ibarurishamibare ari ingenzi mu gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso, gukurura abashoramari no kwihutisha impinduka mu bukungu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, i Addis Ababa muri Ethiopia, ubwo yatangaga ikiganiro nyamukuru mu nama ya 10 ya Komisiyo y’Ibarurishamibare ya Afurika (StatCom-Africa).
Minisitiri Murangwa yagaragaje ko kugira inzego z’ibarurishamibare zikomeye ari ingenzi mu gutanga amakuru yizewe afasha inzego za Leta gufata ibyemezo bifite ireme, gutegura igenamigambi rishingiye ku makuru afatika no gushyiraho ingamba zihamye z’iterambere.

Yashimangiye kandi ko amakuru y’ibarurishamibare yizewe ashobora kugira uruhare mu gukurura ishoramari, kuko afasha abashoramari gusobanukirwa uko ubukungu buhagaze, gusuzuma amahirwe ahari no gufata ibyemezo by’ishoramari bishingiye ku makuru afatika.
Iyi nama ya StatCom-Africa ihuriza hamwe abafatanyabikorwa mu rwego rw’ibarurishamibare muri Afurika, bakaganira ku buryo bwo guteza imbere ikusanyamakuru, isesengura n’ikoreshwa ry’ibarurishamibare mu gushyigikira igenamigambi n’iterambere ry’ibihugu.

Ubutumwa bwa Minisitiri Murangwa bugaragaza ko gushora imari mu ibarurishamibare bidakwiye gufatwa nk’ikiguzi gisanzwe, ahubwo ko ari ishoramari rifasha ibihugu kumenya aho bigeze, gutegura ejo hazaza no kwihutisha iterambere rirambye.
Gukomeza kubaka inzego z’ibarurishamibare zikomeye, zifite ubushobozi bwo gutanga amakuru yizewe kandi ku gihe, ni imwe mu nzira zafasha ibihugu bya Afurika gufata ibyemezo bihamye no kunoza imikoreshereze y’umutungo bigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
@Rebero.rw
