Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ageza ku Nama ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite na Sena, raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2025/2026, anagaragaza gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2026/2027.
Mu byo Urwego rw’Umuvunyi rwagezeho mu mwaka wa 2025/2026, harimo kwakira ibibazo 3.106 by’abaturage, aho ibibazo 2.212, bingana na 71,2%, byamaze gukemurwa.

Ibindi bibazo 894, bingana na 28,8%, biracyakurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’izindi nzego byashyikirijwe kugira ngo bibonerwe ibisubizo.
Iyi mibare igaragaza ko igice kinini cy’ibibazo byakiriwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri uwo mwaka cyamaze gukemurwa, mu gihe ibindi bigikurikiranwa mu rwego rwo gufasha ababigejeje ku nzego zibishinzwe kubona ibisubizo.
Mu gutanga iyi raporo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Umuvunyi Mukuru aragaragaza ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, anageza ku badepite n’abasenateri gahunda n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2026/2027.

Iyi raporo ni umwanya wo gusuzuma umusaruro w’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi, cyane cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage no gukurikirana ibitararangira, ndetse no kureba ibyihutirwa mu mwaka w’ibikorwa utaha.
@Rebero.rw
