Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, ari kumwe na Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bifatanyije n’abanyeshuri n’abarezi bo kuri GS Tabagwe mu bukangurambaga bugamije guteza imbere siporo mu mashuri, kubungabunga ibidukikije no kwimakaza umuco w’isuku.
Muri iki gikorwa, aba bayobozi bifatanyije n’abanyeshuri n’abarezi mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu kigo cy’ishuri, mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwita ku bidukikije no guteza imbere ibikorwa bifitiye akamaro ubuzima bw’abantu.

Uretse gutera ibiti, hanakozwe siporo rusange yahuje abanyeshuri, abarimu n’abayobozi, hagamijwe gushishikariza abanyeshuri kugira umuco wo gukora siporo no kumva akamaro kayo mu kubungabunga ubuzima bwiza.
Iki gikorwa kandi cyahuriranye n’imirimo y’isuku mu kigo cy’ishuri, aho abayobozi bifatanyije n’abanyeshuri mu kuyikora, babaha urugero rwiza rwo kwita ku isuku y’aho bigira n’aho bakorera ibikorwa bya buri munsi.

Uruhare rw’abayobozi muri ibi bikorwa rwagaragaje ko guteza imbere siporo mu mashuri bijyana no kwimakaza indangagaciro zirimo isuku, kubungabunga ibidukikije no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza.
Ibikorwa nk’ibi bifasha abanyeshuri gusobanukirwa ko ishuri atari ahantu ho kwiga amasomo gusa, ahubwo ari n’ahantu ho kwimakaza imyitwarire myiza, kwita ku buzima no kwitegura kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’umuryango nyarwanda.


@Rebero.rw
