Umuryango Wildlife Action Group Rwanda (WAG Rwanda), wita ku buzima n’imibereho myiza y’inyamanswa, ugiye gutangiza gahunda yo gukona imbwa ku giciro cyoroheje, hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw’imbwa zizerera mu mihanda no gushyigikira intego y’u Rwanda yo kurandura burundu indwara y’ibisazi by’imbwa bitarenze mu 2030.
Iki gikorwa kizamara ibyumweru bibiri, gitangire ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026. Uretse gukona imbwa ku giciro gito ugereranyije n’igisanzwe, hazanatangwa inkingo z’ibisazi by’imbwa ku buntu, imbwa zishyirweho utwuma tw’ikoranabuhanga tuzwi nka microchips kandi zibarurwe, ba nyirazo bahabwe ibyangombwa byemeza ko zanditswe.
Dr. Nduwayezu yavuze ko gukona imbwa ari imwe mu ngamba zigamije gukemura ikibazo cy’imbwa zizerera mu mihanda, aho kwibanda gusa ku gufata izamaze kujugunywa.

Yagize ati: “Abantu benshi benshi ntabwo bakita ku mbwa zabo, bituma zijya kwishakira icyazitunga aho zigiye abantu bakazigirira nabo mu rwego rwo kwirwanaho ugasanga zigize abo zikomeretsa. Abandi ugasanga kubera ko zababanye nyinshi bagiye kuzijugunya aho biboneye zitabateza ibibazo, ariko ugasanga ahubwo babiteje abandi bityo tugafata imbwa nyinshi tuzikura mu mihanda, ariko tutaragera ku muzi w’ikibazo.”
Yasobanuye ko gukona imbwa bizafasha kugabanya ubwiyongere bwazo, bityo bikagabanya n’umubare w’imbwa zishobora kujugunywa mu mihanda bitewe n’uko ba nyirazo bananiwe kuzitaho.
Yanavuze ko imbwa zizitabira iyi gahunda zizashyirwaho microchips, zizabarurwa kandi ba nyirazo bagahabwa ibyangombwa bizigaragaza. Ibi bizafasha mu kumenya imbwa zifite ba nyirazo no kunoza uburyo zikurikiranwa.
Dr. Nduwayezu yongeyeho ko nubwo hari serivisi zagiye zitangwa ku buntu, byagaragaye ko kugira uruhare mu kwishyura ikiguzi gito bishobora gufasha abafite imbwa kurushaho kumva ko bafite inshingano zo kuzitaho.
Ati: “Hari ibyo twajyaga dukora ku buntu burundu, ariko batubwiye ko byaba byiza abantu bumva ko bafite uruhare, aho kugira ngo ibintu byose tubitange ku buntu, kuko inkunga zitazahoraho buri gihe.”
Yasobanuye ko amafaranga azishyurwa muri iyi gahunda azaba ari make ugereranyije n’ayishyurwa mu buryo busanzwe, kugira ngo serivisi yo gukona imbwa ibashe kugerwaho n’abantu benshi.

Yasabye abafite imbwa kwitabira iki gikorwa, abibutsa ko kuboneza urubyaro rw’imbwa, kuzikingiza ibisazi no kuzandikisha ari ingenzi mu kurinda ubuzima bwazo no kugabanya ibibazo biterwa n’imbwa zizerera mu mihanda.
Iyi gahunda ya WAG Rwanda ije nk’imwe mu ngamba zo gukemura ikibazo cy’imbwa zizerera mu mihanda, kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’inyamanswa no gushyigikira intego y’igihugu yo kurandura burundu ibisazi by’imbwa bitarenze mu mwaka wa 2030.
@Rebero.rw
