Tariki ya 28 Ukwakira 2026, Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya bato 1.652, barimo abagore 337, basoje amahugurwa y’ibanze y’icyiciro cya 22 mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasabye abapolisi bashya gushyira imbere gukumira ibyaha no gutekereza ku bibazo bishobora guhungabanya umutekano mbere y’uko bivuka.
Mu ijambo rye, yagize ati: “Turifuza Polisi itekereza mbere y’igihe ibibazo bishobora kuvuka aho gutegereza ko biba; Polisi ikumira ibyaha aho gutegereza kubikurikirana bimaze gukorwa.”

Yashimangiye ko gukumira ibyaha mbere y’uko bikorwa ari ingenzi mu kubaka umutekano urambye no kurushaho kunoza imikorere ya Polisi.
Minisitiri Biruta kandi yasabye abapolisi bashya kurangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, umurava n’ubunyamwuga mu kazi bashinzwe, bashyira umuturage ku isonga.

Yabibukije ko inshingano zabo zitagarukira gusa ku kurinda umutekano, ahubwo ko zigamije no guharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, bakorana n’izindi nzego kugira ngo umutekano urusheho gukomera.
Abapolisi 1.652 basoje aya mahugurwa ni imbaraga nshya zigiye kwiyongera mu rwego rwa Polisi y’u Rwanda, rukomeje inshingano zo gukumira ibyaha, kurinda abantu n’ibyabo no kubungabunga umutekano rusange.

Amahugurwa y’ibanze ni intambwe ikomeye mu gutegura abapolisi bafite ubumenyi, imyitwarire n’ubushobozi bikenewe kugira ngo basohoze inshingano zabo kinyamwuga, bubahiriza amategeko kandi bubaha uburenganzira bw’abaturage.
@Rebero.rw
