Image ref 73724348. Copyright Rex Shutterstock No reproduction without permission. Please see www.rexfeatures.com for more information.
Elias Antonio “Tony” Saca, wahoze ari Perezida wa El Salvador wari warafunzwe azira ibyaha bya ruswa, yafunguwe kuri uyu wa kane, nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Ibiro ntaramakuru Reuters dukesha iyi nkuru, bivuga ko Saca, w’imyaka 61, yarangije igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe, nyuma yo kwemera icyaha cyo kunyereza umutungo n’iyezandonke ry’arenga miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika yari mu ngengo y’imari ya leta mu gihe yayoboraga igihugu hagati ya 2004 na 2009.
Umwunganizi we, Mario Machado, yavuze ko uwahoze ari Perezida yarangije igihano cye cyose atabonye inyungu zo kugabanyirizwa igihe cy’igifungo cyangwa kurekurwa mbere y’igihe.
Yagize ati: “Imyaka 10 yose yarangiye. Twaje mu rukiko gutanga amakuru yemeza ko yafunguwe.”
N’ubwo Saca yakatiwe n’urukiko mu mwaka wa 2018, igihano cye cyatangiye kubarwa bahereye muri 2016, ubwo yatabwaga muri yombi, muri gahunda y’ubukwe bw’umuhungu we.
Amasezerano yemeye kugirana n’ubushinjacyaha yamufashije kugabanyirizwa igihano cyashoboraga kugera ku myaka 30 y’igifungo.
Saca ni umwe mu baperezida bane bayoboye El Salvador bashinjwe ruswa, n’ubwo abandi batatu batigeze bakatirwa n’inkiko.
Mauricio Funes na Salvador Sánchez Cerén bahungiye muri Nicaragua, mu gihe Francisco Flores yapfuye urubanza rwe rutaratangira.
Saca, wari umucuruzi akaba n’umunyamakuru, yayoboye El Salvador ahagarariye ishyaka ry’abatsimbarara ku mateka yo hambere rya Nationalist Republican Alliance (ARENA).

Mu mwaka wa 2014, nyuma yo kwirukanwa muri iri shyaka, yagerageje kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu abinyujije mu ishyaka Grand Alliance for National Unity (GANA), ariko Urukiko rw’Ikirenga rwemeza ko uko kwiyamamaza kunyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Ubushinjacyaha bwamushinjaga gukoresha amafaranga ya leta ku nyungu ze bwite no gufasha abo bari bafatanyije mu bya politiki, harimo no kohereza amafaranga menshi mu ishyaka rye.
Mu zindi manza mbonezamubano, Saca yanategetswe kwishyura leta miliyoni nyinshi z’amadolari, yari yaranyereje.
@REBERO.RW
