Umuco wasubiye kugicumbi abakunzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bamwe ntibatinya kuvuga ko Igisagara ari kugicumbi cy’umukino wa Volleyball kandi banashimishijwe nuburyo ikipe yabo ikomeza kubahagararira neza muri shampiyona aho iyo yakiniye igisagara nta kipe ipfa kuhabatsindira byoroshye.

Umunsi wa kane wa shampiyona w’umukino wa Volleyball uraza gukokmereza mu karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatandatu aho amakipe yose yo mubagabo agomba guhurira munzu mberabyombi ya Gisagara.
Aho amakipe aza gutangira gukina guhera ku isaha ya saa yine za mu gitondo umukino uzakubimburira iyindi urahuza RP Ngoma VC na APR VC naho ku isaha ya sasita Police VC irakira KVC hanyuma ku isaha ya samunani Kirehe VC yakire ikipe ya EAUR.
Umukino w’umunsi uzahuza ikipe ya Gisagara VC niya REG VC uyu mukino ukaba uteganyijwe gutangira ku isaha ya sakumi icyo twabibutsa nuko iyi kipe ya REG irikureba ko yakongera ikisubiza igikombe cya shampiyona nkuko yagitwaye umwaka ushize.
Izi kipe zombie zizakina REG na Gisagara ku munsi wa Gatatu wa shampiyona nuko ikipe ya Gisagara VC yari yatsinze EAUR amaseti atatu kubusa na REG ikaba yari yatsinzwe na APR VC amaseti atatu kuri abiri.

Mugihe haraba hakomeza umunsi wa Kane mubagabo mu bagore ho hazaba hari gukinwa umunsi wa Gatatu.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryahisemo kwegereza umukino banyirawo kubera ko hari kujyenda haboneka ibikorwa remezo byorohereza amakipe gukina neza kandi na bakunzi bayo bakarushaho kuyashyigikira nta kibazitira bya bitewe ni mihindagurikire y’ikirere cyangwa ze izindi mbogamizi zitandukanye.
@REBERO.RW
