Komite nshya igiye kuyobora koperative y'abahinzi b'icyayi ya COOPTHEVIGI mu myaka 5 iri imbere
Abatowe ni Uwizeramariya Athanasie watorewe kuyobora iyi koperative, akungirizwa na Siborurema Gaspard, umunyamabanga aba Dusabemariya Solange, Nambajimana Simon na Niyomukiza Eugénie baba abajyanama.
Umuyobozi mushya, Uwizeramariya Athanasie afite icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga. Mu mirimo ye ya buri munsi yongeraho ubuhinzi bw’icyayi.
Yatangarije Rebero.rw ko mu byo ashyize imbere, harimo cyane cyane gukangurira urubyiruko kwinjira muri ubu buhinzi.
Ati” Ubona ubuhinzi bw’icyayi bwiganjemo abakuze barimo n’abasaza n’abakecuru, urubyiruko ugasanga rurigira mu mijyi no mu yindi mirimo rugatera umugongo ubuhinzi burimo n’ubw’icyayi.”

Umuyobozi mushya wayo Uwizeramariya Athanasie avuga ko gukundisha urubyiruko ubuhinzi bw’icyayi biri mu byo ashyize imbere
Yakomeje ati” Turashaka impinduka, twifashishije abanyamuryango n’izindi nzego dukorana. Nizeye ndashidikanya ko, mu bufatanye tuzabigeraho.”
Yijeje imbaraga mu kongera ubwinshi n’ubwiza bw’icyayi, kurushaho kwegera abahinzi no kubaha ubujyanama bwose bwa ngombwa, gukomeza ubufatanye n’izindi nzego ngo imbaraga Leta ishyira muri ubu buhinzi zikomeze gutanga umusaruro witezwe.
Ati” Kugira ngo ibyo dushyize imbere byose bigerweho ndasaba abanyamuryango gukora cyane, gusoroma icyayi neza, kigasoromerwa igihe, kigakorerwa neza,tukongera ubwinshi n’ubwiza ifaranga dukuramo rikiyongera.
Uwari umuyobozi wayo muri iyi myaka 6 ya manda 2, Nyiravuguziga Drocella yabanje gushimira umukuru w’igihugu Paul Kagame agaciro n’ijambo yahaye umugore byateye abagore bo mu cyaro kwitinyuka, akaba yarabaye umugore wa mbere uyoboye iyi koperative atorewe manda y’imyaka 3 mu Gushyingo,2020. Irangiye muri 2023 yongezwa indi kuko abanyamuryango bamushimiraga iterambere abagezaho.

Nyiravuguziga Drocella wari umaze imyaka 6 ayobora iyi koperative yishimiye intambwe ayisizeho mu iterambere
Ati” Mu byo nishimira twagezeho muri izi manda 2,hari ubuso bw’icyayi twongereye. Natangiye kuyobora duhinga kuri hegitari 345,nsoje manda zombi tugeze kuri hegitari 475.”
Arakomeza ati” Ikindi gikomeye cyane twagezeho,ni inyubako irimo ibiro n’icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 100, mu gihe mbere abakozi bakoreraga mu mfunganwa, haba inama tugakodesha aho dukorera.”
Yongeyeho ati” Ibyo nsize tubisezereye dufite inyubako yacu itubereye, y’agaciro ka miliyoni 35, ibitarakorwaho, nk’uruzitiro unsimbuye azabikora,ndabyizeye.”
Anishimira ibikombe byinshi iyi koperative yegukanye ku buyobozi bwe, birimo icyo ku rwego rw’igihugu, ibyo ku rwego rw’Akarere, ibihembo ku rwego rw’Umurenge n’ibindi bagezeho.
Ashimira inzego zose zirebwa n’ubuhinzi bw’icyayi imikoranire inoze, zirimo inzego bwite za Leta n’iz’umutekano, uruganda rw’icyayi rwa Gisakura rwabafashije kubona ingemwe bateye kuri hegitari 4,5 zatangiye gutanga umusaruro, hakaba izindi ngemwe miliyoni 2 ziri mu buhumbikiro zizahingwa mu minsi iri imbere.

Basabye umuyobozi mushya kubegera mu mirima y’icyayi akumva ibibazo n’ibyifuzo byabo
Avuga ko bashishikarije abaturage b’Akagari ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeri gukunda no guhinga icyayi ngo kibazamure mu iterambere, bakanagihingayo nka koperative, na byo ko ari ibyo kwishimira kuko bizazana impinduka zifatika mu iterambere ryabo.
Ashimira abanyamuryango uburyo bafatanije kugera ku byo bishimira, ko iyo badakorera mu bumwe ntacyo bari kugeraho.
Yishimiye ko n’ubundi yasimbuwe n’umugore,bivuze ko abanyamuryango bamaze kwizera ubushobozi bw’umugore mu kubayobora,amwizeza ubufatanye n’imikoranire myiza mu rwego rwo gukomeza guha izina koperative yabo mu ruhando rw’andi makoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda no hanze yarwo.
Abanyamuryango b’iyi koperative bashimiye Umuyobozi wabo ucyuye igihe, Nyiravuguziga Drocella uburyo yabayoboye,imyaka 6 ikabazanira impinduka mu iterambere.
Nyirantakontagize Chantal, ati” Byerekana ko n’abagore dushoboye, tutapfushije ubusa agaciro n’ijambo perezida Kagame yaduhaye. ”
Yakomeje ati” Akituyobora benshi bumvaga ko ubwo ari umugore ntacyo azatugezaho none reba inyubako nziza ya miliyoni 35 twageranyeho,dukoreramo inama tudasembereye n’abakozi bagakora bisanzuye. Twongereye ubuso bw’icyayi, igiciro kigenda kizamuka, n’uburyo yakoranaga neza n’izindi nzego, turamushimiye cyane.”

Abayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama y’inteko rusange ya COOPTHEVIGI
Yunzemo ati” N’ubundi twatoye umugore kuko tumaze kumenya agaciro k’umugore mu miyoborere. Uwizeramariya Athanasie twitoreye turamusaba kuzakomeza umujyo wo kongera ubuso bw’icyayi nk’uko yabitwijeje, gukomeza kucyongerera ubwinshi n’ubwiza kugira ngo dukomeze dukataze mu iterambere. Tuzamushyigikira uko dushoboye kose.”
Habimana Vincent na we ati” Yatuyoboye neza pe ! Abagore koko barashoboye ntawe ukibishidikanyaho. Aho atugejeje mu iterambere harivugira. N’umusimbuye tumwitezeho gukomeza kutuzamura. Ntituzahwema kumushyigikira. Turamusaba kutwegera nk’uko mugenzi we yabikoraga, akadusura mu mirima akumva ibibazo n’ibyifuzo byacu, tugafatanya iterambere.”
COOPTHEVIGI ihinga icyayi mu Mirenge ya Bushekeri,Kagano, Ruharambuga na Karengera. Ifite abanyamuryango 1506 bahinga icyayi ku buso bwa hegitari 475.

Inyubako y’agaciro ka miliyoni 35 mu byagezweho muri iyi myaka 6 byishimirwa n’abanyamuryango ba COOPTHEVGI.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwali Jean Paul yashimiye Nyiravuguziga Drocella ucyuye igihe iterambere rifatika yagejeje ku byanyamuryango mu myaka 6 gusa, yizeza uruhare rw’ubuyobozi bwite bwa Leta mu gushyigikira Uwizeramariya Athanasie umusimbuye ngo na we imigabo n’imigambi abafitiye ntizakomwe mu nkokora.
@Rebero.rw
