Abaturage barasabwa kurushaho kwita ku isuku yo mu kanwa, by’umwihariko kumenyereza abana kuyikora bakiri bato, kuko ari imwe mu nkingi z’ingenzi zo kwirinda indwara z’amenyo n’izindi zishobora kugira ingaruka ku buzima muri rusange.
Ibi byagarutsweho ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abanyamakuru 25 bo mu Muryango w’Abanyamakuru bakora inkuru ku buzima (JAHD-Rwanda), yabereye ku cyicaro gikuru cya SOS Children’s Villages Rwanda, i Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Aya mahugurwa yateguwe na SOS Children’s Villages Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi n’ubushobozi bwo gutara no gutangaza amakuru ajyanye n’ubuzima bw’amenyo n’isuku yo mu kanwa mu buryo bwizewe kandi bunoze.
Abatanze ibiganiro bagaragaje ko isuku yo mu kanwa idakwiye gufatwa nk’ikintu kijyanye n’amenyo gusa, ahubwo ko ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima bw’umuntu muri rusange, bityo ko kuyirengagiza bishobora guteza ibibazo by’ubuzima.

Abanyamakuru ba JAHD bakurikiranye amahugurwa amatsiko menshi
Bagaragaje kandi ko abana bakwiye gutangira kumenyerezwa isuku yo mu kanwa bakiri bato, kugira ngo bakure bayigize umuco, birinde indwara zishobora guterwa no kutita ku menyo no mu kanwa.
Dr. Ngendahimana wa Bitwayiki Léandre, umuganga w’amenyo n’indwara zo mu kanwa akaba afite ivuriro rya Diamond Smile, yavuze ko ikibazo cy’indwara zo mu kanwa gikomeje kuba ingorabahizi bitewe n’uko hari abaturage badafite amakuru ahagije ku buryo bwo kwita ku menyo, mu gihe abandi bafite amakuru atari yo n’imyumvire itari myiza.

Yagize ati: “Umuntu utagira isuku yo mu kanwa ameze nk’uhamagara indwara. Ni yo mpamvu tugomba kwita ku isuku yo mu kanwa, kuko ari imwe mu nzira nziza zo kwirinda indwara z’amenyo n’izindi zifata mu kanwa.”
Yashimangiye ko ari ngombwa ko ababyeyi bafasha abana kumenyera isuku yo mu kanwa bakiri bato, kuko kubigisha hakiri kare bibafasha gukura bafite imyitwarire ibarinda indwara.
Isi yiyemeje kongera serivisi z’ubuzima bwo mu kanwa
Mu rwego rwo gushimangira akamaro k’isuku yo mu kanwa, mu Gushyingo 2024, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryemeje inyandiko y’amasezerano yiswe Bangkok Declaration, igamije kuzamura ubuzima bwo mu kanwa no kubugira kimwe mu byitabwaho mu rwego rw’ubuzima rusange.
Iyi nyandiko yaturutse mu nama mpuzamahanga yabereye i Bangkok muri Thailand, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 29 Ugushyingo 2024, ishyiraho intego zigomba kugerwaho bitarenze mu 2030.

Mu ntego z’ingenzi harimo ko nibura 80% by’abatuye isi bazaba babona serivisi z’ibanze z’ubuzima bwo mu kanwa binyuze muri gahunda z’ubuvuzi kuri bose (UHC), kugabanya ku gipimo cya 10% indwara nyamukuru zo mu kanwa no gufasha nibura 50% by’ibihugu gushyiraho ingamba zigabanya isukari ikoreshwa mu biribwa no mu binyobwa.
Iyi Declaration inagaragaza ko hakenewe ingamba zihariye zo guhangana n’indwara zo mu kanwa, zigaragara ku bantu bagera kuri miliyari 3.5 ku isi, hibandwa cyane ku batishoboye n’abafite ubushobozi buke bwo kubona serivisi z’ubuvuzi.
Mu zindi ngamba ziteganyijwe harimo kongera umubare w’abakozi b’inzobere mu buzima bwo mu kanwa no kubinjiza muri gahunda z’ubuvuzi bw’ibanze, kurwanya ibitera indwara zo mu kanwa birimo itabi, inzoga n’isukari, ndetse no gukuraho ikoreshwa rya mercure mu bikoresho bimwe na bimwe byifashishwa mu buvuzi bw’amenyo hagamijwe kurengera ibidukikije.
SOS Children’s Villages Rwanda mu kurengera abana n’imiryango
SOS Children’s Villages Rwanda ni umuryango ugamije kurengera abana batagira kivurira, abatakaje ababyeyi cyangwa abari mu byago byo gutakaza uburenganzira bwo kurererwa mu muryango.

Uyu muryango unafasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene no kwigira, binyuze mu mishinga iyongerera ubushobozi bwo kwiteza imbere. Iyi mishinga igamije gutuma imiryango mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu iba imaze kugera ku rwego rwo kwibeshaho no gukomeza kwiteza imbere.
@Rebero.rw
