Umunsi wa Kane wa shampiyona amakipe amwe yagiye atungurwa nkaho ikipe ya Kirehe yatunguye ikipe ya EAUR mugihe ikipe ya Gisagara yari yakiriye uyu munsi wa shampiyona itorohewe na REG doreko yayitsinze amaseti 3 kuri 2.

Kirehe VC yatsinze EAUR amaseti 3-1 mu mukino ukomeye wa shampiyona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2026-2027, Phase I, Round IV, wabereye muri Gisagara Gymnasium KIREHE VC 3-1 EAUR (20-25, 25-23, 25-20, 25-21).
Ni intsinzi ikomeye kuri Kirehe VC ikomeje guhatanira imyanya myiza muri shampiyona.
Mugihe umukino wafatwaga nku mukino w’umunsi ikipe ya REG VC yavuye inyuma kuko yabanje gutsindwa amaseti abiri kubuza maze ituruka inyuma irayishyura maze bageze kuri seti ya kamarampaka REG irayitwara birangira amaseti 2 kuri 3 GVC2-3 REG (22-25, 19-25, 23-25, 23-25, 18-20).

Ikipe ya Police VC nayo kuri uyu munsi nkibisanzwe yatsinze bitayigoye nubwo KVC yayibanje iseti maze Police VC ituruka inyuma itsinda KVC amaseti atatu yose dore ko nyuma yo gutwara seti yambere abantu batangi kwibaza ibibaye kuri Police ariko birangira KVC itsinzwe amaseti 3 kuri 1 Police 3-1 KVC
(21-25, 25-16, 25-22, 25-21).
Kuri uyu munsi wa kane wa shampiyona nubundi ikipe ya APR VC ntago yigeze igorwa n’umukino wayihuje n’ikipe ya RP Ngoma kuko uyu mukino niwo wabimburiye indi yose yakinnye kuri uyu munsi warangiye APR VC itsinze RP Ngoma amaseti 3 ku busa APR 3-0 RP Ngoma (25-17, 25-20, 25-13).
Mugihe mubagabo hazaba hakinwa umunsi wa gatanu mu bagore hazaba hakinwa umunsi wa Gatatu doreko mugihe abagabo bakinaga umunsi wa kane mu bagore bo bari baruhutse niyo mpamvu nabo bazagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatanu.


Umunsi ukurikiraho wa Gatanu wa shampiyona ukaba uteganyijwe kubera muri Kigali kuri stade ntoya y’imikino y’intoki imikino ikaba itreganyijwe guhera kuwa Gatanu igakomeza kuwa Gatandatu.
@REBERO.RW
