Musenyeri Samuel Kayinamura yashimiye Abakirisito ba EMLR Conference ya Butare uburyo banoza ibyo bakora
Inama y’umwaka ya EMLR, Conference ya Butare yateranye kuva ku wa 6 kugera ku wa 8 Ugushyingo,2026 yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo gutaha uruzitiro rw’ inyubako z’icyicaro cy’iyi Conference rw’agaciro k’ amanyarwanda arenga miliyoni 65, ikiganiro ku ruhare rw’amadini n’amatorero bagejejweho n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye, Mihanda Appolinaire, inyigisho z’ijambo ry’Imana bagejejweho na Past. Jerry Colleman waturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika no kurobanura abapasitori 6 buzuye barimo abagore 2,gushyira abantu 3 mu bitegura umurimo wa gipasitori n’umwe washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Aganira na Rebero.rw, Umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura yabashimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo kubaka uru ruzitiro rwarushijeho guha agaciro n’umutekano ubutaka n’inyubako z’iyi Conference zirimo urusengero n’amacumbi yakira abagana iyi Conference, abashishikariza gukora n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa birenze iki.
Ati” Twishimye tunabashima iyi ntambwe ikomeye bateye tunabasaba gutera n’izindi.”

Past. Jerry Colleman yabasabye gusa na Yesu 100% bakanamuzanira abandi
Yavuze ko, nyuma yikiganiro ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu iterambere bagejejweho n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye, Mihanda Appolinaire bafashe umwanzuro ukomeye w’uko buri paruwasi igomba kugira igikorwa gikura mu bukene kikanateza imbere imibereho y’abayituriye.
Ati” Twari dusanzwe tubifite mu nshingano ariko ubu tugiye kurushaho kubishyiramo ingufu,ku buryo ubuzima bw’abatari bishoboye bayituriye buhinduka bikagaragara.
Hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka iboneka mu byakozwe n’intumwa 20:28, igira iti” Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana,iryo yaguze amaraso yayo” Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye abapasitori bashya gufatanya n’abo basanze kurushaho kwirinda ubwabo bakanarinda umukumbi inyigisho z’ubuyobe n’iz’unzaduka.
Yagarutse ku bumwe n’ubudaheranwa nk’uko adahwema kubigarukaho mu nama zose z’umwaka, asaba abakirisito n’ababayobora gukomeza kubumbatira ubumwe bwabo kuko ntaho bagera badakoreye mu bumwe.
Hafashwe imyanzuro myinshi iganisha ku iterambere,uburezi,ubuzima n’izindi nkingi iri torero ryubakiyeho, abasaba gutangira guhita bayishyira mu bikorwa hakiri kare.

6 barobanuriwe kuba abapasitori buzuye
Muri iyi nama y’umwaka banagarutse ku muryango hanzurwa ko hazabaho ukwezi k’umuryango utekanye unashoboye muri Conferences zose uko ari 10, ahazarebwa ibihungabanya imiryango myinshi iyitera kugera kuri za gatanya n’ubwicanyi bwa hato na hato n’uruhare rwabo mu guharanira ituze mu miryango.
Yasabye abakirisito b’iyi Conference gukomeza kuyiteza imbere, umwaka utaha bakazaba hari izindi mpinduka.
Mu cyigisho cye, Past. Jerry Colleman waturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabibukije ko ari abageni ba Kirisito bagomba guhora bitunganya, ntibagaragarweho n’umugayo uwo ari wo wose.
Ati” Turahamagarirwa kuba umwe na Yesu 100/💯,tukanazana abantu bose kuri we kuko ari ho hari amahoro nyakuri n’umunezero udashira.”
Abakirisito n’abapasitori bashya biyemeje ubufatanye mu guteza imbere Conference yabo.
Ndayiragije Innocent, umukirisito wayo, ati” Nk’uko Musenyeri yabidushishikarije, Conference yacu ntaho yagera tudakoze ngo tuyiteze imbere. Tugiye kurushaho gukora, hamwe n’amaraso mashya twungutse tuyizamure ikomeze igaragaze ubudashyikirwa.”

Musenyeri Samuel Kayinamura n’abandi bayobozi bataha ku mugaragaro uruzitiro rw’inyubako z’icyicaro cy’iyi Conference rw’agaciro k’amanyarwanda arenga miliyoni 65.
Ishimwe Aline warobanuriwe kuba umupasitori wuzuye na we ati” Ndobanuriwe umurimo nasengeye kandi nizeye imbaraga z’Imana n’ubufatanye n’abo nsanze mu guharanira iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri. Ndacyari muto, mfite imyaka 29, noherejwe muri paruwasi ya Gasarenda, nzafatanya na bo tuyizamure.”
Conference ya Butare ifite abakirisito 49.509 bari muri paruwasi 18. Ikorera mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe. Ifite ibikorwa binyuranye by’iterambere birimo ibigo 8 by’amashuri abanza n’ayisumbuye, imishinga 6 iterwa inkunga na Compassion International, Hope international itera inkunga amatsinda,n’ibindi.
Surintendant wayo, Rév Mutunzi Ruganza Dieudonné avuga ko ashimira Imana yababashishije kubaka ruriya ruzitiro rw’arenga miliyoni 65, ubuyobozi bwa EMLR n’ubw’inzego bwite za Leta bubahora hafi n’abakirisito ubwabo bakora ibyo byose.

Surintendant wa Conference ya Butare, Mutunzi Ruganza Dieudonné yishimiye imigendekere y’iyi nama y’umwaka
Ati” Uretse uru ruzitiro,uyu mwaka twakoze byinshi bizamura imibereho y’abaturage, ku bufatanye n’imishinga iterwa inkunga na Compassion International, birimo inka 42 tworoje abatishoboye dushaka kuvana mu bukene.”
Arakomeza ati” Twanatanze ihene zirenga 300, ingurube zirenga 200, tworoza inka y’agaciro k’arenga 900.000 uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tunasezeranya imiryango 36 itari yarasezeranye,n’ibindi. Mu byo duteganya uyu mwaka harimo kubaka ibyumba 9 bishya by’amacumbi, n’ibindi Imana izadushoboza.”
Avuga ko iyi nama yagenze neza, agashimira Musenyeri Samuel Kayinamura wayiyoboye n’umushyitsi yabazaniye uturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye Mihanda Appolinaire wayitanzemo ikiganiro n’abakirisito bitanze ngo igende neza.
Yijeje abapasitori bashya, n’abitegura kuzababa hafi mu nshingano zabo bakarushaho gutanga umusaruro bitezweho.

Bishimira ibyakozwe n’abakirisito ubwabo

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye, Mihanda Appolinaire ashimira itorero EMLR ubufatanye mu iterambere n’Akarere ayoboye

Musenyeri Samuel Kayinamura n’umugore we mu ifoto n’abarobanuriwe kuba abapasitori buzuye

Musenyeri Samuel Kayinamura, umugore we n’abapasitori bose mu ifoto y’urwibutso.

3 bagizwe abitegura umurimo wa gipasitori

Abakirisito basabwe gukomeza kubumbatira ubumwe bwabo
@Rebero.rw
