Abanyarwanda barasabwa guhindura imyumvire yo kwita ku buzima bwo mu kanwa, bakajya kwisuzumisha kwa muganga w’amenyo kenshi, aho gutegereza ko baribwa cyangwa indwara zimaze gukomera ari bwo bajya kwivuza.
Abantu benshi bakunze gufata isuku yo mu kanwa nk’ikintu kirangirira ku kwiyunyuguza no koza amenyo, nyamara hari ibindi bice birimo ururimi, ishinya n’ahari hagati y’amenyo na byo bisaba kwitabwaho. Ikindi kandi, bamwe ntibajya kwa muganga w’amenyo keretse batangiye kumva uburibwe bukabije.
Dr. Ngendahimana Bitwayuki Leandre, inzobere mu buvuzi bw’amenyo n’indwara zo mu kanwa, avuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka, kuko kwisuzumisha hakiri kare bifasha kumenya ibibazo by’ubuzima bwo mu kanwa bitaragera ku rwego rukomeye.
Yabitangaje ubwo yahuguraga abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro by’ubuzima, mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na SOS Children’s Villages Rwanda, ku cyicaro cyayo mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Ngendahimana yavuze ko kimwe mu bibazo bikigaragara mu Banyarwanda ari ubumenyi buke ku buryo bwo kwita ku buzima bw’amenyo n’akanwa, ndetse hakaba n’abafite imyumvire itari yo ku kamaro ko kwisuzumisha.
Yagize ati: “Ni ikibazo cy’ubumenyi buke n’imyumvire ikiri inyuma kandi biri ku rwego rusange. Abantu bose, baba abakomeye, aboroheje, abize n’abatarize, usanga ari ikibazo bahuje.”
Yasobanuye ko kwita ku menyo bitagomba gutangirira igihe umuntu amaze kumva uburibwe, kuko hari indwara zitangira buhoro buhoro, umuntu akaba atarabona ibimenyetso bikomeye.
Imfashanyigisho ku buzima bwo mu kanwa yemejwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko kwangirika kw’amenyo bishobora gutangirana n’ibibara ku ryinyo, bikagenda byiyongera iyo bidakurikiranywe.
Ku bijyanye n’indwara z’ishinya, zishobora gutuma itukura, ikabyimba cyangwa ikava amaraso igihe umuntu yoza amenyo. Ibi ni bimwe mu bimenyetso bikwiye gutuma umuntu yitabaza inzobere.
Dr. Ngendahimana asaba abantu kujya kwisuzumisha kwa muganga w’amenyo nibura rimwe mu mwaka, nubwo baba batumva uburibwe.

Yibukije ko kugira isuku ihoraho mu kanwa bisaba koza amenyo nibura kabiri ku munsi, gukoresha umuti w’amenyo urimo Fluoride, gusukura ururimi no kwita ku mwanya uri hagati y’amenyo.
Yongeyeho ko abantu bakwiye gushaka amakuru yizewe ku buzima bwo mu kanwa, bakayakura ku nzobere aho gushingira ku makuru atagenzuwe.
Ati: “Isuku irigwa. Ntabwo wagenda ngo aka kanya uhite ubikora neza. Uyu munsi mu ikoranabuhanga hariho amakuru menshi cyane, hari na videwo abaganga bashyira kuri YouTube bigisha abantu uburyo bwa nyabwo bwo koza mu kanwa.”
Yagaragaje kandi ko kutita ku buzima bw’amenyo n’akanwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, zirimo gutakaza amenyo, kubangamira guhekenya ibiryo ndetse no kuvuga neza.
Ati: “N’iyo bagukuye iryinyo, nubwo ryaba rimwe, aho ryavuyemo ntuba ukiharira neza nk’uko wahariraga ririmo, kandi ntuba ukivuga neza nk’uko wavugaga ririmo.”
Imibare igaragaza ko ikibazo kigihangayikishije
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2021 bugaragaza ko 57% by’Abanyarwanda batigeze bajya kwisuzumisha amenyo kwa muganga, mu gihe abagera kuri 1% gusa ari bo bari barigeze kubikora, nk’uko imibare yatanzwe mu nyandiko ibigaragaza.
Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko 92,8% by’abantu bagiye kwivuza indwara zo mu kanwa babitewe n’uburibwe bw’amenyo cyangwa ubw’ishinya.

Aya mahugurwa yateguwe na SOS Children’s Villages Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi n’ubushobozi bwo gutara no gutangaza amakuru yizewe ku buzima bwo mu kanwa, kugira ngo bafashe abaturage kurushaho gusobanukirwa n’akamaro ko kwirinda indwara no kwisuzumisha hakiri kare.
@Gakwandi James
