Mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi,Akarere ka Nyamasheke haravugwa itabwa muri yombi ry’umusore witwa Ntawukuriryayo Ephrem w’imyaka 24 akekwaho kwica umugabo witwaga Ufitingufu Ildéphonse w’imyaka 45 basangiraga mu kabari k’uwitwa Ndamage Elias w’imyaka 47.
Murekezi Aimable wakurikiranye iby’uru rugomo,yabwiye Rebero.rw ko rwabaye mu ma saa sita z’ijoro zo ku wa 10 Ugushyingo,2026. Ntawukuriryayo agifatwa yavuze ko ubwo abo bombi bari mu kabari k’uwo Ndamage Elias muri santere y’ubucuruzi ya Kigarama basangira,bashyamiranye batangira gucyurirana.
Ati’’ Nk’uko yakomeje abivuga,ubwo bashyamiranaga, Ntawukuriryayo yabwiye Ufitingufu ko nta mugabo umurimo n’urugo rwe rwamunaniye,ahora yirukana umugore,amuhoza ku nkeke,n’andi magambo menshi yarakaje cyane Ufitingufu ahita ataha mbere ya Ntawukuriryayo. Ageze iwe yafashe kupakupa aza gutegera Ntawukuriryayo mu nzira,mu muhanda wa kaburimbo,Kivu belt.’’
Uyu Ntawukuriryayo yari atahanye na nyina Nyirahategekimana Annonciatha n’undi musore. Ageze aho Ufitingufu yamutegeye batangira kurwana, Ntawukuriryayo yambura Ufitingufu iyo kupakupa ayimukutemesha mu mutwe amutsinda aho muri kaburimbo,ari ho umurambo wasanzwe.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye Rebero.rw,ko inkuru ikimenyekana ubuyobozi n’inzego z’umutekano bihutiye gutabara, Ntawukuriryayo,nyina n’uwo musore wundi bari kumwe batabwa muri yombi.

Ati’’ Batawe muri yombi,bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba. Nyina wa Ntawukuriryayo n’uwo musore wundi bari kumwe barabazwa impamvu batatabaye abarwanaga cyangwa ngo batabaze kandi barabonaga barwana bakoresha intwaro gakondo umwe ashobora kwicisha undi cyangwa akamukomeretsa. Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.’’
Akomeza avuga ko nyir’akabari banyweragamo, Ndamage Elias n’umugore we bahise bacika, bagishakishwa ngo babazwe impamvu barenze ku mabwiriza y’akabari, avuga ko nta we ugomba kurenza saa tanu z’ijoro akigacuruza, aba bakaba bashyamiranye mu ma saa sita z’ijoro bakinywerayo.
Ati’’ Amabwiriza yashyizweho n’inama njyanama y’Umurenge wa Kirimbi,avuga ko ufashwe yarenze ku mabwiriza yo gucuruza akabari, ako kabari gafungwa amezi 3,akanacibwa amande. Kuba rero aha hanabereye urugombo rugeza ku rupfu nyir’aka kabari agomba gushakishwa akabibazwa.’’
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’ubushyamirane, bakanatangira amakuru ku gihe aho babona hashobora guturuka icyahungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage, cyane cyane ko bavuga ko uyu musore yari asanganywe imyitwarire mibi inarimo urugomo. Iyo babivuga kare agafatwa akaganirizwa uru rupfu rutaba rwabayeho.
@Rebero.rw
