Inama ya karindwi ngarukamwaka yigira ku buzima n’uburenganzira byerekeye imyororokere y’ingimbi n’abangavu (SRHR) yateranye ihuriza hamwe urubyiruko, abafata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu iterambere n’inzego zitandukanye, hagamijwe kungurana ibitekerezo no gushaka ibisubizo bifatika ku mbogamizi zikigaragara muri uru rwego.
Iyi nama igamije guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bw’ingimbi n’abangavu mu bijyanye n’imyororokere, hibandwa ku kubafasha kubona amakuru yizewe, serivisi z’ubuzima zinoze no kugira ubushobozi bwo gufata ibyemezo biboneye ku buzima bwabo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Health Development Initiative (HDI Rwanda), Dr Aflodis Kagaba, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima n’uburenganzira by’ingimbi n’abangavu.

Mu bo yashimiye harimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA), Ambasade ya Suède mu Rwanda n’indi miryango ikomeje gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw’urubyiruko.
Dr Kagaba yagaragaje ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ingenzi mu gukemura ibibazo bikigaragara mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bw’ingimbi n’abangavu, ashimangira ko hakenewe imikoranire ihoraho ishingiye ku bushakashatsi, amakuru afatika n’ibimenyetso bifasha gufata ibyemezo.
Yasobanuye ko ubushakashatsi n’amakuru yizewe bikwiye kugira uruhare mu gufata ingamba no gushyiraho politiki zishingiye ku bibazo urubyiruko ruhura na byo, mu gihe ubuvugizi na bwo bukenewe kugira ngo uburenganzira bw’ingimbi n’abangavu burusheho kubahirizwa.

Iyi nama kandi ni umwanya wo gusangira ubunararibonye n’ibitekerezo hagati y’urubyiruko, inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’imiryango itandukanye, hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwo kwihutisha iterambere ry’ubuzima bw’imyororokere.
Ornella Imena uhagarariye urubyiruko yatangiye ashimira abafatanyabikorwa bose bitabiriye inama ya 7 ku buzima n’uburenganzira byerekeye imyororokere y’ingimbi n’abangavu (SRHR),akomeza avuga ko kumenya uko imibiri yacu iteye nuko dufata ibyemezo bityo bigatuma tugira ubuzima bwiza ku mubiri yacu.

Yagize ati:”Iyo umenye umubiri wawe bituma ukomeza amashuri yawe neza kuko hari byinshi ubasha kwirinda, ikindi ndi umwe mu bagarariye urubyiruko muri HDI nkaba ndi mu nama y’ubutegetsi yaho, uruhare rwacu nirwo rugomba kutwereka ibyo tugomba gukora”.
Yakomeje avuga ko urubyiruko rufite inshingano yo gufata ibyemezo aho guhora dusaba ibitekerezo gusa bityo mboneyeho kubifuriza inama nziza kandi igomba kugira icyo igeraho kizatuma twibona mu buzima bwiza
Abategura n’abitabiriye iyi nama bashimangira ko buri mwangavu n’ingimbi akwiye kubona amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, serivisi z’ubuzima ziboneye kandi zitangirwa mu buryo bubahiriza uburenganzira bwe, kugira ngo abashe gufata ibyemezo bimufitiye akamaro.

Ubufatanye bw’inzego zose, ubushakashatsi, ubuvugizi no gushyira mu bikorwa ingamba zishingiye ku bimenyetso bifatika ni byo bigaragazwa nk’inkingi z’ingenzi mu guhangana n’imbogamizi zikigaragara no kubaka ejo hazaza aho ingimbi n’abangavu bose babasha kwita ku buzima bwabo no gukoresha uburenganzira bwabo uko bikwiye.
@Rebero.rw
