Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Edouard Bamporiki, yashimye Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Madamu Jeannette Kagame, ku murongo mwiza n’icyerekezo awuha, avuga ko bikomeje kuvamo ibikorwa bifatika bigira uruhare mu kubaka u Rwanda no guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Bamporiki yagarutse ku kamaro ibikorwa bya Unity Club Intwararumuri bifite mu buzima bw’Ababyeyi b’Intwaza, ashimangira ko kubitaho no kubafasha gusaza neza, mu mahoro n’ituze, ari imwe mu ntego z’ingenzi zigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.
Yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye byaranzwe n’agahinda n’umubabaro, ariko ko icyizere cy’ejo hazaza ari uko ayo mateka atazongera kwisubiramo, bityo buri wese akaba afite inshingano zo kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa.
Mu butumwa yageneye Ababyeyi b’Intwaza, Bamporiki yabashimiye ubutwari n’imbaraga bakomeje kugaragaza, avuga ko ari urugero rwiza rw’ubudaheranwa kandi ko ibyo banyuzemo n’uburyo bakomeje kubaho bikwiye kubera abandi isomo.

Yagize ati: “Mukomere babyeyi bacu! Gutwaza kwanyu ni ubudaheranwa. Tubigiraho byinshi, muduha icyizere kandi mukatubera amasomo y’ubuzima tuzakomeza kwigiraho.”
Yakomeje avuga ko kuba Madamu Jeannette Kagame yarahaye Unity Club Intwararumuri uburyo n’umwanya wo kugira uruhare mu buzima bw’Ababyeyi b’Intwaza ari ishema rikomeye, kuko byatumye uyu muryango ugira uruhare mu kubitaho, kubafasha no kububakira icyizere cy’ejo hazaza.

Bamporiki yashimangiye ko kwita ku Babyeyi b’Intwaza bidakwiye gufatwa nk’igikorwa gisanzwe, ahubwo ko ari igikorwa gifite igisobanuro gikomeye mu kubaka umuryango nyarwanda, kwimakaza ubumwe no guharanira ko abahuye n’amateka akomeye babaho mu cyubahiro n’ituze.
Yasoje agaragaza ko impundu z’Ababyeyi b’Intwaza ku Rwanda ari ikimenyetso cy’icyizere, uburumbuke n’icyerekezo cyiza cy’igihugu, ashimangira ko ejo hazaza h’u Rwanda hakwiye kurangwa n’amahoro, ibyishimo n’ubudaheranwa.

Ubutumwa bwe bugaragaza ko ibikorwa byo kwita ku Babyeyi b’Intwaza bifite uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, aho buri wese ahabwa agaciro kandi akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
@Rebero.rw
