Batawe muri yombi bakekwaho gutegera abaturage mu mayira bakabambura
Kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ya Rugerero mu karere ka Rubavu hafungiye Ngaruye Maniriho w’imyaka 26 wo mu Mudugudu wa Kibuga,Akagari ka Rusongati,Umurenge wa Kanama,Akarere ka Rubavu, na Niyibishaka Eugène w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Kiroji, Akagari ka Rwaza,Umurenge wa Rugerero,Akarere ka Rubavu, bakurikiranyweho gutegera abaturage mu mayira bakabambura.
Bombi bafashwe nyuma yo gutangirwa amakuru n’umwe muri bagenzi babo bahimba Mabase washakishwaga akekwaho ibi bikorwa, afashwe avuga itsinda ry’abo bakorana n’aba barimo, cyane cyane ko n’abari bafashwe mbere bari babavuze,barashakishwa,barafatwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeannette yabwiye Rebero.rw ko ubu bujura bwari bumaze gufata indi ntera aho bamwe bigiraga abagenzi bateze moto, umumotari yahagarara agira ngo ni umugenzi bagahita bamwirundaho bakamukubita bakamwambura amafaranga cyangwa ibindi afite,abandi bagategera abagore mu mayira bakabambura udukapu turimo amafaranga,telefoni,n’ibindi, ntibatinye n’abagabo,na bo bakabacucura.
Ati’’ Kuva ku wa 2 w’icyumweru gishize tumaze gufata abajura nk’abo 5. Hari 2 twafashe mu cyumweru gishize bahagaritse umumotari mu ma saa kumi n’igice z’ijoro,bamaze kumukubita banamukomerekeje,bagiye kumwambura moto,irondo dushimira cyane rirahagoboka birabafata bashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Rugerero,umumotari ajyanwa kwa muganga.’’
Arakomeza ati’’ Bagifatwa bavuze itsinda bakorana aho bari bamaze kwambura abaturage 6 dutangira kubashakisha. Ku wa mbere w’iki cyumweru twafashe umwe muri iryo tsinda, abandi 2 bafashwe mu rukerera rw’uyu wa kane,tariki ya 19 Ugushyingo,2026. Uko ari 3 twabafatiye mu ngo z’abagore bakora uburaya, bigaragara ko iyo bamaze kwambura abantu ari ho birukira abo bagore bakabahisha.’’
Avuga ko uherutse gufatwa yafatiwe mu Murenge wa Rubavu, aba 2 bafatirwa mu Mudugudu wa Nyamyiri,Akagari ka Kabirizi,Umurenge wa Rugerero.
Gitifu Uwajeneza avuga ko ubuyobozi bw’uyu Murenge budashobora kwihanganira abafite ingeso zo guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage babambura ibyabo,ko uzabigerageza wese azafatwa adateye kabiri. Ashimira abaturage batanga amakuru y’aba bajura,akagaya bariya babahisha mu nzu zabo, akababurira ko uzafatwa bigaragara ko abacumbikira azabihanirwa bikomeye.
Avuga ko bafatiwe ingamba zikaze,agasaba abaturage kujya bahita batanga amakuru y’aho babamenye, akanavuga ko mu byo bambura abaturage hari ibifatwa, hakaba n’ibyo basanga batagifite,cyane cyane amafaranga.
@Rebero.rw

Kbsa
Good