Igihugu cya Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byiyemeje gufungura igice gishya mu mubano wabyo, gishingiye ku bwizerane, kubahana no gufatanya mu nzego zitandukanye.
Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, n’ubuyobozi bwa Kenya buhagarariwe na William Samoa Ruto mu nama yo ku rwego rwo hejuru ihuje ibihugu bine (Quadripartite Political Summit), yabereye i Oyo muri Repubulika ya Congo.

Mu byo impande zombi zumvikanyeho harimo gukorera hamwe kugira ngo umubano wa dipolomasi usubizwe mu buryo bwuzuye, harimo no kongera gushyiraho abahagarariye ibihugu ku rwego rw’abambasaderi.
Banemeranyije kandi gusubukura Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe ubufatanye (Joint Grand Commission for Cooperation), ndetse no kongera ibiganiro bya dipolomasi bihoraho.
Ibihugu byombi kandi byiyemeje kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, iterambere ry’ubukungu, umutekano n’umuco, hagamijwe no guteza imbere amahoro, ituze n’ubufatanye mu karere.

Byagaragajwe ko uyu mubano mushya uzashingira ku biganiro, kubahana no gukemura ibibazo mu mahoro, hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi n’abaturage babyo.
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso, yashimiwe uruhare yagize mu gutegura no koroshya iyi nama, mu gihe Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri muri Togo akaba n’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yashimiwe uruhare yagize mu kuyobora ibiganiro byahuje impande zombi.



@Rebero.rw
