Uru rusengero ruri mu bikorwa byatashywe
Inama y’umwaka ya EMLR Conference ya Nyabinaga mu Karere ka Nyamasheke yateranye kuva ku wa 20 kugera ku wa 22 Ugushyingo,2026 yabanjirijwe no gutaha ibikorwa birimo urusengero rwavuguruwe ku mafaranga 38.756.840, Yorodani yuzuye itwaye 5.350.280 n’utwumba 18 tw’ubwiherero twatwaye 12.176.460, yose hamwe aba 56.283.580.
Mu bindi byakozwe, bigendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka iboneka mu byakozwe n’intumwa,20: 28, igira iti” Mwirinde ubwanyu murinde n’umukumbi wose umwuka wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana iryo yaguze amaraso yayo, hanzuwe ko hazashyirwaho ukwezi kwahariwe umuryango mu rwego rwo kubaka umuryango ushoboye unatekanye.“

Basabwe kwirinda ubwabo bakanarinda umukumbi w’Imana baragijwe
Abayitabiriye banahawe ikiganiro kijyanye no kwiga Bibiliya mu ngo basobanurirwa ko umukirisito adakwiye guhura na Bibiliya ajya mu rusengero gusa, ko akwiye kuyisoma buri munsi uko abonye uburyo, ngo ijambo ry’Imana rihore ari rishya mu mibereho ye.
Mu myanzuro ikomeye yayifatiwemo,harimo ko paruwasi zikomeza gukorera ku ntego,mu buryo bwagutse, umuco wo kubazwa inshingano no gushimira abakora neza ukimakazwa.

Biyemeje kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere
Hanemejwe ko abitegura kuba abapasitori bakomeza kwitegura, Musenyeri Samuel Kayinamura, umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi asaba abapasitori basanzwe n’abakirisito gukomeza kubashyigikira ngo bazagere icyo gihe babikwiriye koko.
Hanafatiwe umwanzuro uwari pasiteri Niyomukiza Eric wo gukurwa ku rutonde rw’abapasitori ba EMLR Conference ya Nyabinaga,kubera ibyo atatunganije.
Past. Gahutu Emmanuel wari uri mu gihano cy’umwaka,yongerewe undi ngo akomeze gutekereza ku muhamagaro we, umwaka washira atarahinduka na we agakurwa ku rutonde rw’abapasitori b’iri torero.

Musenyeri Samuel Kayinamura n’abandi basura ibyakozwe n’abakirisito ba EMLR Conference ya Nyabinaga
Hanashyizweho ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Conference ya Nyabinaga, nk’uko bikorwa no mu zindi Conferences, ryitezweho kurushaho kuyiteza imbere.
Komite yaryo y’agateganyo iyobowe na Ntakirutimana Joram,wungirijwe na Rév. Kanimba Télésphore na Rév. Batamuriza Séraphine.
Hanashyizweho imboni zo kwiga Bibiliya aho abantu batuye ziyobowe na Rév. Munezero Gabriel.
Musenyeri Samuel Kayinamura yashimiye Conference ya Nyabinaga yakiriye neza abitabiriye iyi nama y’ingenzi cyane muri iri torero, abayitabiriye bagataha bishimye.

Musenyeri Samuel Kayinamura yabashimiye urusengero rusukuye batashye
Ati” Mbashimiye ko indangagaciro za EMLR muzihagazemo neza. Kwizera, kwihana,kwicisha bugufi, ubudashyikirwa,kubana n’abandi neza, kubana neza n’andi matorero mubihagazemo neza. Iyo ndangagaciro muyikomeze.”
Yabasabye kugaragara muri gahunda zose za Leta zibateza imbere,bagakumira amakimbirane mu miryango mu rwego rwo kubaka imiryango itekanye,yiteza imbere.
Yabashimiye urusengero rwiza basengeramo, rukeye nyuma yo kuruvugurura, asaba gukora neza insengero zose, izifunze n’izidafunze kugira ngo nihabaho gufungura izifunze ubuyobozi buzasange zose zujuje ibisabwa byose.

Musenyeri Samuel Kayinamura afungura mugaragaro urusengero n’ibindi bikorwa byatwaye arenga miliyoni 56.
Ati” Turifuza abakirisito bishimye kandi bateye imbere mu mwuka no mu mubiri. Birinde ubunebwe banaburinde abo bayobora. Bagire ingo, amatsinda n’amaparuwasi bifite uko bibayeho.”
Yongeyeho ati” Twabasabye gukomeza gukorana n’inzego z’ibanze. Umuganda,mituweli,ejo heza n’ibindi basabwa n’ubuyobozi babibemo aba mbere, baharanire gukomeza gushimwa n’Imana n’abantu.’‘
Mu ijambo ry’Imana, Rév. Irihose Marc yabasabye kwirinda gukorera Imana gicanshuro,bagakorana na yo mu bunyangamugayo bwose,bihesha agaciro bakabanza kwibera abarinzi b’ubuzima bwabo kuko utarinda abandi utirinze ubwawe.

Past. Irihose Marc yasabye abapasitori kuba icyitegererezo cyiza cy’umukumbi baragijwe
Ati” Mwiheshe agaciro. Agaciro umuntu yiha ni ko kamubera umurinzi. Tugomba kwirinda ngo tubere umukumbi icyitegererezo. Tube igishushanyo mbonera cyerekana Yesu batabonye. Tureberweho.’‘
Yunzemo ati” Umukirisito agomba gusa na Kirisito mu byo avuga n’ibyo akora. Mu migendere ye n’ingeso ze zose. Agakora ibihesha Imana icyubahiro nubwo byamusaba kubura umubiri we.”
Abitabiriye iyi nama y’umwaka baravuga ko iyi minsi 3 ihinduye cyane imitekerereze yabo.
Rév. Sindikubwabo Ferdinand, uyobora paruwasi ya Kirimbi, ati” Twahuguwe neza cyane rwose. Ntahanye gushyira mu bikorwa impuguro zose twahawe zo kwirinda ubwanjye, nkarinda umukumbi,aho ntuye nkaba icyitegererezo cyiza.’‘

Abana bishimiye guhabwa agaciro mu ifungurwa ry’urusengero n’ibindi bikorwa
Mu iterambere, ati” Tugiye kureba ibitaragenze neza mu maparuwasi yacu tubinoze,twongere ibikorwa by’iterambere dukora ubukangurambaga mu bo dushinzwe kugira ngo turusheho kuzamuka no kuzamurana.”
Conference ya Nyabinaga ifite icyicaro mu Murenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke. Ikorera mu Mirenge ya Kirimbi, Gihombo na Mahembe y’Akarere ka Nyamasheke,mu Karere ka Karongi igakorera mu Murenge wa Gishyita, utugari 2 tw’Umurenge wa Twumba na 2 tw’uwa Rwankuba.
Ifite abakirisito barenga 52.000 basengera muri paruwasi 17. Abapasitori bari mu mirimo ni 32, abitegura ni 10 hakaba na 4 bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Surintendant wayo, Rév. Mushimiyimana Casimir avuga ko bafite ibikorwa binyuranye by’iterambere birimo amashuri abanza n’ayisumbuye,ibigo 2 nderabuzima, imishinga 5 iterwa inkunga na Compassion International.

Surintendant wa Conference ya Nyabinaga, Rév. Mushimiyimana Casimir avuga ko iyi minsi 3 ibasigiye amasomo akomeye yo gukomeza intambwe mu iterambere
Hari kandi umushinga w’ubuhinzi w’ababibyi b’ibyiringiro uterwa inkunga na Hope international, aho abaturage bigishwa guhinga batangije ibidukikije, umushinga Child Care ufasha abaturage kwikura mu bukene,ukorera muri paruwasi Nyabinaga na Kaburiro, n’ibindi.
Ati” Turashima mbere na mbere Imana idushoboza tukanashimira abakirisito bacu, abayobozi bacu mu itorero n’abafatanyabikorwa bacu, tukabasaba gukomeza kutuba hafi ngo n’ibyo duteganya imbere tuzabigereho neza.”
@Rebero.rw
