Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yagejeje ku Mutwe w’Abadepite imishinga ibiri y’amategeko agamije kurushaho kunoza imicungire y’ibidukikije, kubungabunga umutungo kamere no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Iyo mishinga irimo umushinga w’Itegeko rigenga ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe, n’umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe mu Rwanda, kizwi nka Green Fund.
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Green Fund ugamije kuvugurura imikorere y’icyo kigega no kukongerera ubushobozi bwo gukusanya, gucunga no gushora imari ituruka kuri Leta n’abikorera.
Iri vugurura rigamije kongera ubushobozi bw’amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu gukurura ishoramari no kunoza imicungire y’umutungo w’icyo kigega.

Ku rundi ruhande, umushinga w’Itegeko rigenga ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe ugamije gushyiraho uburyo burushijeho kunoza imicungire n’imikoreshereze y’umutungo kamere, gukumira ihumana ry’ibidukikije no kongera ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uyu mushinga kandi ugamije guteza imbere ishoramari rirambye, ku buryo ibikorwa by’iterambere bitabangamira ibidukikije, bityo bikagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere igihugu mu buryo burambye.
Iyi mishinga y’amategeko igaragaza umuhate wo kurushaho gushimangira politiki n’amategeko arengera ibidukikije, hagamijwe kubaka u Rwanda rufite ubukungu buteye imbere kandi bwita ku kubungabunga umutungo kamere no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
@Rebero.rw
