Mu 2020, abagera ku bihumbi 685 ku Isi, bishwe na Kanseri y’ibere mu gihe abarenga miliyoni ebyiri bayirwaye. Ikinyamakuru cyandika ku buzima ‘Medical News Today’ cyashyize hanze bimwe mu byo abantu badakunze kuvugaho rumwe n’ibyo benshi bibeshya kuri iyi Kanseri y’ibere.
Gukomereka bishobora gutera Kanseri y’Ibere: Umwarimu wigisha ibirebana no kubaga ibere mu ishuri ry’ubuzima mu mujyi wa New York, Dr. Zeidman yasobanuye ko gukomereka ibere bidatera Kanseri y’Ibere ariko bikaba byagaragaza ibimenyetso byayo. Yongeyeho ko uburyo bwitwa “fat necrosis” bushobora kugaragaza ibimenyetso bya kanseri, hagakoreshwa uburyo bwa “Biospy” hapimwa ibikomere bareba kanseri.
Kwambara isutiye byongera ibyago bya Kanseri y’ibere: Dr. Zeidman avuga ko kwambara isutiye muri rusange bidatera kanseri gusa abuza abambara izirimo ibyuma. Ibi byuma bikoranwa n’amasutiye byangiza uruhu ndetse imyanda ikaba yakwinjira byoroshye igasatira ibere.
Guhuza intanga ngore n’intanga ngabo (IVF) byongera ibyago bya kanseri: Uburyo bwo guhuza intanga ngore n’intanga ngabo muri Laboratwari hagamijwe gufasha abantu bananiwe kwibaruka (In Vitro Fertilization-IVF), Dr Zeidman avuga ko nta bantu bazwi ko bayirwaye bitewe no gukurwamo intanga.
Guhererekanya indwara mu muryango: Mu kiganiro na Medical News Dr. Reitherman yatangaje ko hari benshi bayirwaye bwa mbere mu muryango ariko anahamya ko ishobora kuba uruhererekane mu muryango. Dr. Fancher yasobanuye ko 5% kugeza ku 10% bayirwaye kubera kuyihererekanya.
Stress ntiyongera ibyago byo kurwara kanseri: Stress ntitera kanseri y’ibere nkuko bigarukwaho na Dr. Zeidman. Ati “Ntitwavuga ko stress itangiza ubuzima ariko kandi ntitera kanseri”.

Ibere rirwaye kanseri, uturemangingo dukura birenze urugero
Kwita ku buzima bigabanya ibyago byayo: Uku kwita ku kurya neza, kwirinda ibisindisha, imyitozo ngororamubiri n’ibindi bishobora kurinda ubuzima, ariko ntibikurinda Kanseri y’Ibere niko Dr Zeidman abivuga.
Kanseri ntiyibasira abakuze gusa: Nubwo twabyita ukuri ko kanseri ikunda kwibasira abakuze nk’abari mu myaka 61 kuzamura, hari abayirwara ari bato nkuko Dr. Zeidman yabitangarije MNT. Byagaragayeko 5% by’abagore bari kwandura bari munsi y’imyaka 40 mu gihe hari n’abayirwaye ari bato cyane.
Ibiturugunyu mu mabere si ikimenyetso cya kanseri: Dr. Zeidman yasobanuye ko bisanzwe ku kuba abantu bakumva utubuye mu mabere kubera impinduka mu mubiri wabo ndetse ko ntaho bihuriye nayo.
Gukuramo inda ntibyongera ibyago bya Kanseri y’Ibere: Gukuramo inda bitera impinduka mu misemburo ariko ntibyemezwa ko byongera ibyago bya Kanseri y’Ibere.
Gushyira terefoni mu isutiye: Dr. Zeidman avuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko terefoni yatera Kanseri y’Ibere. Ati “Nubwo nta bushakashatsi buhambaye bubivuga, kuki utayitwara mu mufuka cyangwa mu gikapu?”
Kwambara amaherena ku moko z’ibere ntibitera kanseri: Yatangaje ko kwambara amaherena ku moko bidatera kanseri ahubwo ari imyumvire. Gusa avuga ko byakurura ibindi bibazo nka ‘infections’, kugira ibibyimba, konsa bigoranye n’ibindi. Ati “Mpora mbuza abantu gutobora imoko kubera amaherena ariko niba warayitoboye kuramo amaherena byihuse.”
Isukari yakongera ibyago byo kwandura kanseri: Isukari nyinshi itera indwara zirimo umubyibuho ukabije kandi ni kimwe mu byihutisha kanseri. Nubwo atemeza ko isukari itera kanseri ariko avuga ko, iyikwirakwiza mu mubiri byihuse.
Kuba abagabo barwara Kanseri y’Ibere: Abagabo barwara kanseri y’amabere ndetse 1% y’abagabo muri Amerika bahanganye na yo. Nubwo yiganje mu bagore, abagabo bakwiye kwihutira kwisuzumisha igihe bumva impinduka nkuko Dr. Fancher Crystal ukora muri Saint John’s Cancer Institute muri Santa Monica abitangaza.
Ibishobora gutuma urwara kanseri y’ibere
Hari ibyago byongera kuba warwara kanseri y’ibere. Hari ibyo washobora kwirinda hari n’ibyo utahindura nk’imyaka, kuba mu muryango hari undi wayirwaye, cg izindi ndwara zishobora gutuma nayo iziraho.
Gusa amahirwe ahari ni uko ibyinshi biyitera ushobora kubyirinda. Harimo; ibiro byinshi, kunywa inzoga, no kubaho ubuzima bwo kwicara.
@Rebero.rw
