Basabwe kwita ku muceri ngo wongere ubwinshi n'ubwiza
Ubuyobozi bwa koperative Jya mbere Muhinzi w’umuceri( KOJIMU) y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, burizeza abanyamuryango babo ko mu kwezi kumwe gusa Hangari 2 zanurirwamo umuceri nyuma yo kuwanika zizaba zubatswe, batazagira ikibazo cy’aho kwanurira umuceri wabo weze.
Izi Hangari nk’uko umuyobozi w’iyi koperative Mukeshimana Thacienne yabitangarije Rebero.rw ngo hari 2 zasenywe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga wo mu Kwakira umwaka ushize,imwe ikaba yarasanwe hasigaye imwe n’indi izubakwa aho koperative yaguze mu murenge wa Muganza.
Ati” Hangari zagurutse ni 2, imwe yarasanwe hasigaye imwe izubakwa bundi bushya hamwe n’indi tuzubaka aho twaguze.”

Umuyobozi wa KOJIMU Mukeshimana Thacienne arizeza abahinzi b’umuceri b’iyi koperative kubaka byihuse Hangari 2 zikenewe mbere yo gusarura umuceri
Yunzemo ati” Icyo gihe izo Hangari 2 zasenywaga n’umuyaga hari hasigayemo umuceri muke tugenda tuwutwikiriza amashitingi,tubonye ushobora kwangirika tuwupakira imodoka tuwujyana kuri Hangari yegereye aho ibiro byacu buri.”
Avuga ko kuzubaka zombi bizatwara arenga 7.000.000,agatanga icyizere ko umuceri w’iri hinga uzera izo Hangari zaruzuye,batazagira ikibazo cy’aho kwanurira umuceri wabo nk’uko bari babifiteho impungenge.
Ati” Duteganyagutangira kuzubaka mu kwezi gutaha kwa Gicurasi,tukizeza abanyamuryango ko isarura rizajya kugera zarabobetse.”
Asaba abanyamuryango gukomeza kwita ku buhinzi bw’umuceri kugira ngo burusheho kubateza imbere.
Ati”Abanyamuryango turabasaba gutanga amaboko yabo mu miganda, cyane cyane yo gufata neza ibikorwa remezo byo mu gishanga. Kubera ko iyo bidakozwe amazi yo mu gishanga ntabona aho anyura.”
Anavuga ko abanyura ku minunga irimo ( inzira zo kugenda mu gishanga), iyo idakoze neza bagenda bakandagira umuceri,ari yo mpamvu na yo basabwa kuyitaho.

Abahinzi bavuga ko nizubakwa neza,vuba bazaba basubijwe
Banasabwa gusibura utuyoboro ducisha amazi mu gishanga hagati kugira ngo babashe kubona uko buhira umuceri bitabagoye.
Bagasabwa kwitabira imiganda kuko ari yo ikora iyo mirimo yose kandi idasaba imbaraga nyinshi.
Abahinzi b’umuceri bavuga ko izo Hangari nizubakwa bazaba basubijwe.
Habimana Aloys, ati” Nizubakwa bizaba ari byiza cyane kuko bizafasha ko nk’abahinzi tuzana umusaruro wacu,nyuma yo kuwanika tukawanurira aheza utagira ikindi kibazo. Dufite icyizere ko bizakorwa ubwo ubuyobozi bwizeza kubishyiramo imbaraga nyinshi“.
Koperative KOJIMU igizwe n’abahinzi 1403 b’umuceri bawuhinga ku buso bwa hegitari 298.
Umuyobozi wayo Mukeshimana Thacienne avuga ko ifite ibikorwa byinshi by’iterambere birimo inzu mberabyombi y’agaciro k’arenga 60.000.000 bashaka gutunganya neza ikazagera ku gaciro k’arenga 90.000.000, n’ibindi byinshi bagenda bageraho.

Ababayobozi bizeza guhora abahinzi hafi
Akavuga ariko ko n’ubu ikibazo cy’ibiza kikibahombereza umusaruro iyo byaje, ko gikemuwe umusaruro warushaho kwiyongera.
Umuyobozi wungirije w’umurenge wa Muganza ushinzwe imari n’ubutegetsi Kayiranga Théophile yizeza aba bahinzi ko ubuyobozi bw’iyi murenge buzakomeza kubaba hafi mu nama zose bazawukeneraho zateza imbere umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.
@Rebero.rw
