Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yasobanuriye abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage ndetse n’abashinzwe uburezi mu turere uko isuzuma bumenyi rya PISA rizakorwamo nuburyo bwo kuryitegura.

Mu rwego rwo kwitegura isuzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA 2025, umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yahuye n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage ndetse n’abashinzwe uburezi mu turere, baganira ku ishyirwa mu bikorwa rya PISA 2025.
Isuzumabumenyi rya PISA 2025 riteganyijwe kuva tariki ya 27/4/2025 kugeza 7/6/2025 rikazitabirwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15, aho bazakora amasomo 3 ariyo: Imibare, Gusoma Icyongereza ndetse Siyansi.
Aba byobozi bahuye na Dr. Bernard Bahati bavuga ko nubwo abanyeshuri baye mubiruhuko bito basabwe gukomeza gusubiramo amwe mu msomo azakorwa mu isuzuma bumenyi rya PISA bitryo igihe cyo gukora nikigera kizasange biteguye neza.

Iri suzuma rireba abantu bake, rikaba riri mu buryo bw’ubushakashatsi kugira ngo turebe ngo ‘ni gute uburezi bw’u Rwanda buteye ubugereranyije n’ahandi ku Isi, kuko ejobundi ushobora kurangiza amasomo yawe ukajya mu mahanga.”Abanyeshuri basobanuriwe ibyiza by’iri suzuma, baravuga ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo bazaryitwaremo neza.
Twabibutsa kandi ko NESA ivuga ko iri suzuma ritazabangamira gahunda isanzwe y’amasomo abanyeshuri biga ahubwo ko ryitezweho kuzamura ireme ry’uburezi.
Biteganyijwe ko isuzuma mpuzamahanga ry’uyu mwaka wa 2025, rizakorerwa mu bihugu 91.
Muri Afurika rizakorerwa mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Zambia, Misiri na Moroc, mu Rwanda rikazitabirwa n’abanyeshuri 7,455.
