Borojwe,bibutswa ko imfashanyo zidahoraho
Imiryango 141 igihanganye n’ibiyizitira mu iterambere,yo mu murenge wa Gikundamvura,akarere ka Rusizi, yorojwe ihene n’itorero ADEPR paruwasi ya Bugarama,umushinga RW0482 Gikundamvura uterwa inkunga na Compassion international,ufuite abana usanzwe witaho,yibutswa ko aho isi igeze bigoye kuvuga ko imfashanya zizahoraho,basabwa gufata neza aya matungo kugira ngo igihe baba batagifashwa,aya mahirwe babona ubu bazabe barayabyaje umusaruro ufatika.
Mu kiganiro na Rebero.rw nyuma yo kuzibaha no kubaha impanuro zinyuranye zijyanye n’uburyo bwo kwikura mu bukene, umushumba wa ADEPR,Paruwasi ya Bugarama, Rév.past. Sebakungu Samuel yavuze ko ubusanzwe bita ku bana 281, kuri iki cyiciro ababyeyi babo 141 ari bo borojwe,hagamijwe kubakura ku ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu.
Ati’’ Ni aba tworoje abandi bazorozwa ku zizakomoka ku zo aba bahawe,ari yo mpamvu bafite inshingano zo kuzitaho binonosoye,zikazatanga umusaruro koko wifuzwa utuma n’abo bandi zibageraho, abo bakazoroza n’abatari mu mushinga,zikagera kuri benshi bashoboka.’’

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Bugarama,Rév.past.Sebakungu Samuel yabijeje kubaba hafi ngo aya matungo azabyare menshi azanagera ku bandi benshi
Yabibukije ko aya mahirwe atazahoraho,bakwiye kuyabyaza azahoraho.
Ati’’ Bivuze ko bayafata neza akababera umusingi w’iterambere,kuko mu buzima busanzwe turi mu isi ihindagurika,amahirwe babona ubu yo kugira icyo bahabwa n’aba bafatanyabikorwa ashobora guhagarara,ari yo mpamvu tunabigisha kudahora bahanze amaso ak’imuhana.’’
Yashimye ubufatanye n’umurenge wa Gikundamvura,avuga ko muri ubwo bufatanye,veterineri wawo afite inshingano zo gukurikirana, igize ikibazo gisaba ko agikemura ntazuyaze kugikemura kugira ngo iterambere no kubakura mu bukene zitezweho bitagira ikibikoma mu nkokora.
Uyu mushumba yanavuz ko uyu murenge ufite amahirwe yo kugira ikirere cyiza gifasha amatungo magufi kororoka iyo afashwe neza,ihene yitaweho ikaba muri iki gihe ishobora kugura amafaranga ari hagati ya 120.000 na 150.000,bivuze ko ibyaye uworojwe akitura, akabyaza izindi,akazifata neza zikagera kuri ayo mafaranga,nubwo yagurisha 2 zonyine zamuzamura.
Harelimana Joel ufite abana 9,umwe akaba ari we witabwaho n’uyu mushinga, avuga ko atunzwe no gukodesha imirima akayihinga ariko yazahazwaga no kubura ifumbire kuko ihenze,kubona iri tungo bikaba bigikemuye.
Ati’’ Ntituri mu bukene bw’akarande cyangwa ngo ubwo bukene butubuze gutekereza neza icyatuma tubuvamo kuko n’umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame mu mpanuro aduha,atubwira ko natwe amahirwe y’iterambere Imana yayaduhaye. Amwe muri yo rero ni aya. Kuyabyaza andi ni intego yacu,cyane cyane ko twanabumbiwe mu matsinda abidufashamo.’’
Mukamurenzi Valerie uvuga ko azi neza ko amahirwe nk’aya adahoraho, akanemeza ko itungo ryose ryitaweho rigirira akamaro gakomeye cyane nyira ryo,yizeza ko agiye kuyitaho ikabyara akitura, iziyikomotseho zindi akazibarira imibare y’iterambere.
Ati’’ Nzi neza ko ntayifata nabi ngo ngaruke bampe indi kandi kuyifata neza byampa nyinshi zirimo n’iyo nakwitura itorero ikorozwa undi,twarabisobanuriwe. Dushimiye mbere na mbere umukuru w’igihugu Paul Kagame utugeza kuri ibi byose, tukanashimira abazitworoje kuko tuzi neza ko batwifuriza ibyiza, natwe tubyiteguye.’’
Umurenge wa Gikundamvura ufute intego y’uko buri muturage agira itungo mu rugo rishobora kumugoboka mu bihe by’amage,nk’uko byemezwa n’umukozi wawo ushinzwe irangamimerere na notariya, Nsengimana Fidèle,wavuze mu izina ryawo, washimiye cyane itorero ADEPR nabandi bafatanyabkorwa bajyanamo muri iyi ntego.

Umukozi w’umurenge wa Gikundamvura ushinzwe irangamimerere na notariya, Nsengimana Fidèle yababwiye ko amahirwe nk’aya batagomba kuyapfusha ubusa
Ati’’ Ubuhinzi n’ubworozi ni bwo bugize iterambere ry’umurenge wacu kandi ntiwahinga udafumbira,ntiwanafumbira utagira itungo kuko kugura ifumbire bihenze cyane kuruta kugura itungo wayikuraho. Abavuga ko ihene itazamura uwayiseho ni ukutabimenya kuko ubu zihagazeho cyane. Tuzafatanya n’itorero gukurkirana ko zitabwaho zinarushaho gutanga umusaruro ukenewe nk’uko tubyifuza twese.’’
Avuga ko ashingiye ku buryo abenshi mu bahawe amatungo bwa mbere bayitayeho akabazamura,n’aya ayitezeho impinduka mu iterambere ry’abayahawe,cyane cyane ko babujijwe kuyagurisha atarabaha umusaruro bayasabweho.
@Rebero.rw
