Gufungura kumugaragaro amarushanwa ya EANA byabaye kuri uyu wa mbere
Ikipe ya APR Netball Club yitabiriye amarushanwa ya EANA East Africa Netball championship arimo Kubera Zanzibar kuva tariki ya 10 kugeza tariki ya 20 Gicurasi 2025, hakaba haritabiriye amakipe yaturutse mu bihugu bya East African Netball.
Ni amakipe agera ku 11 y’abakobwa hamwe n’amakipe agera kuri 5 y’abagabo agiye guhatanira igikombe, ubu amakipe yose yamaze kuhagera ndetse kuri uyu wa mbere nibwo habaye opening ceremony kuva saa cyenda za Manywa.

Umukino wa mbere wahise uba wo gufungura uhuza NIC ya Uganda na Zimamoto ya Zanzibar
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro habaye Umukino wa 1 wahije NIC (Uganda) na Zimamoto (Zanzibar)birangira NIC itsinze uwo mukino. Kuri uyu wa kabiri nibwo U Rwanda ruhagarariwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR Netball Club akaba arinabwo bwa mbere yitabiriye aya marushanwa ya EANA.
Bityo u Rwanda rurakina umukino waryo wa mbere n’ikipe ya Mafunzo ya Zanzibar umukino utangira ku isaha ya saa mbiri za Zanzibar, ni imikino ubwo iheruka ibikombe byegukannywe n’amakipe ya Uganda n’ubu yongeye kwitabira kugira ngo yiheshe ikuzo.
@Rebero.rw
