Basabwe kutazigurisha zitarabyara ngo biture
Imiryango 123 ikennye cyane yorojwe n’umushinga RW 0318 ADEPR Ntura ,uterwa inkunga na Compassion international,ihene,abazihawe basabwa kuzitaho kugira ngo,nk’uko byitezwe mu myaka mike zizabe zageze ku miryango myinshi,byongere ubukungu bwayo,ubw’umurenge wa Giheke n’ubw’akarere muri rusange.
Nk’uko aba baturage babisobanuriwe na pasiteri Ndorimana Edson mbere yo kuzibashyikiriza, Uyihawe asabwa mbere na mbere kuyitaho kugira ngo izatange umusaruro witezweho,yarwara akabimenyesha uwayimuhaye kugira ngo hahamagarwe veterineri w’umurenge ayiteho,kubera ko kuzitaho bikorwa mu bufatanye bw’itorero n’umurenge.
Ati’’Ikindi ni ukwirinda guhita uyigurisha kuko uba ugomba kwitura itorero,rikoroza undi bityo bityo kugira ngo zigere kuri benshi,uyihawe agasabwa gutanga iyayo ya mbere mu mezi 4 cyangwa 5 ivutse ihigahabwa undi.
Umushumba w’itorero ADEPR,paruwasi ya Ntura,Rév.past Sekaganda Samuel,yababwiye ko bagiye kujya basurwa kenshi hakarebwa uko ayo matungo afashwe,kuko byagiye bigaragara ko hari abayahabwa ngo bayorore, azateze imbere benshi, bagahita bayagurisha,bikabangamira intego yatumye bayabaha.
Ati’’ Tugiye kujya tubasura mu ngo tukahagera tuzihasanga. Hari amatungo twagiye dutanga,ukumva ngo ryapfuye mu buryo budasobanutse, ryagurishijwe,n’ibindi nk’ibyo. Ntidushaka kongera kubyumva,niba irwaye uratubwira tugafatanya kureba uburyo yavuzwa.’’
Yongeyeho ati’’ Tuzibaha tuzi ko zororoka cyanekuko ihene ishobora kubyara nyiinshi. Icyo tugusaba ni akana kayo kamwe gusa ka mbere, kagahabwa undi, izisigaye zindi ziyikomotseho ukazikenuza,kandi dukurkije aho igiciro cyazo kigeze,kubyaza ihene inka birashoboka cyane,ni na cyo tubifuriza.’’
Umukozi w’umurenge wa Giheke ushinzwe imari n’ubutegetsi,Uwimana Marie Rose yabibukije ko bazibonye nta kiguzi batanze,banakwiye ariko kumenya ko iby’ubuntu bitazahoraho,ari yo mpamvu ibyo babonye bagira ubwenge bwo kubibyaza umusaruro ufatika.
Ati’’ Tube inyangamugayo, buri wese afate neza iyo yahawe, azihutire kwitura yabyaye. Dufite urutonde mwese aborojwe muriho,turarujyana mu tugari,na ba Mudugudu barugire,uwayihawe harebwe uburyo ayoroye,imyororokere yazo ikurikiranirwe hafi,zitange umusaruro tuzitezeho.’’
Yabasabye kwirinda ingeso ikunze kugaraara yo guhita bazigurisha, ahubwo zikazamura n’ubuhinzi bwabo bitewe n’ifumbire zizatanga,kugira ngo ahakiri ibibazo by’imirire mibi bihashywe.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Giheke,Uwimana Marie Rose yijeje uruhare rw’umurenge mu gufasha aya matungo kororoka
Abazihawe bavuze ko bagiye kubahiriza amasezerano. Mukakayonga Marie Rose,ati’ Tuzihawe twarabanje guhugurirwa uburyo bwo kuzorora neza ngo zitange umusaruro witezwe.Twakurikiye neza amahugurwa, twizeye kuzazigiriraho umugisha ukanagera ku bandi tuzoroza, bizanatuma tubona ifumbire ihagije n’umusaruro w’ubuhinzi ukiyongera.’’
Iki ni icyiciro cya 2 nk’uko umushumba wa ADEPR paruwasi Ntura, Rév.past. Sekaganda Samuel abivuga, icya mbere hari hatanzwe izindi 125, imiryango yose 248 ifite abana muri uyu mushinga ikaba imaze kuzihabwa.
Yanavuze ko nubwo hari abagiye bafata nabi amatungo bahawe mbere ntabagirire akamaro uko byari byitezwe,bashimira cyane abayabyaje umusaruro ufatika,bakayakuramo andi mahirwe.
Ati’’ Dufte ubuhamya bw’abagiye bakura andi mahirwe mu matungo twabahaye,amafaranga bayakuyemo bakayabyaza ubucuruzi buciriritse,bukabakemurira bimwe mu bibazo byari bigoye ikemura,n’amatungo atashize mu rugo,abafite imirima bakayibonera ifumbire umusaruro ukiyongera,bikabagirira akamaro gakomeye cyane.

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Ntura, Rév.past Sekaganda Samuel avuga ko ingeso yagaragaraga mbere y’abahabwa amatungo bagahita bayagurisha yahagurukiwe
Ikindi basabwa ni uguha ingufu imikorere yatangiye yo mu matsinda kuko basanze yaba imwe mu nzira zihuse z’iterambere. Bahawe amatungo bororera muri ayo matsinda, bagakodesha imirima bagahinga,umusaruro ukaba ugeze mu rwego rwo kuba bakwigurira imirima aho gukomeza kuyikodesha.
Muri ayo matsinda,kubera ko baba banateranije udufaranga duke duke tukagwira, bashobora kugurizanya,nk’umuntu akaba yagurizwa amafaranga 200.000 akayabyaza umushinga w’iterambere, bigafasha abana kwiga,mituweli ikabaonekera igihe n’ibindi bikenewe mu rugo bigakorwa,bitari gushoboka bakomeje gukora nka ba nyamwigendaho.
@Rebero.rw
