Ali Khamenei ku myaka 4 gusa, yatangiye kwiga ikorowani. Agize imyaka 19 yagiye kwiga mu iseminali ya kisilamu ya Qom(1958–1964), ni nyuma yuko yaramaze umwaka 1 yiga amategeko ya Sharia mu ishuri rya Hawza ya Najaf muri Irak.

Ali Khamenei yigometse ku butegetsi bwa ba Shah kugeza ubwo abuhunze nyuma yo kurokoka ibitero 6 byo kumuhitana. Ali Khamenei yabaye Prezida wa 3 wa Iran 1981-1989 mu gihe cy’intambara ya Iran na Iraq. Prezida muri Iran ni umwanya wa ntakigenda mu mitegekere y’igihugu kuko ntacyo yakora kidashakwa na Ayatollah(Supreme leader/Leader Supreme).
Muri 1989 umuyobozi w’ikirenga Ruhollah Khomeini amaze gupfa, Ali Khamenei yahise akaba umwanya wa Ayatollah kugeza ubu. Niwe muyobozi urambiranye muri kiriya gice cy’uburasirazuba bwo hagati kuko akoze ibinyejana 2 icya 20 n’icya 21. Ni umutegetsi wa 2 ubusaziyeho nyuma ya Shah Mohammad Reza Pahlavi wategetsi imyaka 38(1941_1979).

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe Ayatollah Ali Hosseini Khamenei, Iran yikungahaje mu iterambere ry’ingufu kirimbuzi. Ni ikintu kimugira umunyagitinyiro mu burasiraziba bwo hagati(Middle East Bull), ndetse akanafatwa nk’umushefu w’abayisilamu b’abashia ku isi(n’ubwo ntawabimutoreye).
Ayatollah Ali Khamenei aherutse kwirenga ararahira ngo ntazasinya amasezerano y’amahoro! Ngo nta kuntu yamanika amaboko n’inganda zikora ibitwaro kirimbuzi Iran ifite.
Uyu musaza ufite ubutegetsi bwose mu biganza bye, yagaragaje ko koko adafite gahunda y’amahoro ubwo nyuma y’uko Israel muri [Operation rising lion] yo kugerageza gusenya inganda za Iran zikora intwaro kirimbuzi, Iran mu cyo yise kwihimura, yohereje missiles muri Israel maze iziyobora ku bitaro by’abarwayi n’abarwaza bigahitana abasivili benshi.
Abashakashatsi n’abasesenguzi benshi bahuriza ku kuba Ubutegetsi bwa Ayatollah Ali Khamenei bwarazamuye umubare w’abagore bize ariko nanone uburenganzira bwabo wabushaka ukabubura. Ni Ubutegetsi bwo mu bwoko bwa Gerontocracy( aho umusaza w’imyaka 86 ayobora igihugu gifite abaturage bafite impuzandengo w’imyaka 33).
@REBERO.RW
