Kwitura ni umuco dukura kubakurambere bityo twese tukagira amata ahora ku ruhimbi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gikundamvura,akarere ka Rusizi,bahamya ko,bakurikije aho bavuye n’aho bageze mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage,babikesha Chairman wawo ku rwego rw’igihugu ,akanaba perezida wa Repubulika,Paul Kagame, FPR Inkotanyi ari ubuzima.
Babigaragarije mu bukangurambaga bwo kureba uko bahagaze mubikubiyemu igenamigambi ry’uyu muryango nyuma y’umwaka umwe wa manda wa Chairman mukuru wawo akanaba umukuru w’igihugu Paul Kagame,harebwa niba ibyo yemereye abaturage yiyamamaza bibageraho neza, banishimira aho uyu muryango wa FPR Inkotanyi,nka moteri ya Guverinoma ubakuye n’aho ubagejeje.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gikundamvura n’abayobozi b’uyu muryango ku rwego rw’akarere bishimira ibyo umuryango umaze kubagezaho
Muri byinshi bavuga byahinduye imibereho yabo nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wawo muri uyu murenge wa Gikundamvura,Masumbuko Canisius, harimo gahunda ya girinka, mbere yayo amata n’ifumbire byabonaga umugabo bigasiba undi, ubu abo zagezeho barabibona bakanasagurira abaturanyi.
Ati’’ Abenshi mu bakuze banyoye amata iyi gahunda ibagezeho. Mbere inka hano yororaga umugabo igasiba undi ari yo mpamvu hahoraga ubukene bukabije kubera ko n’uwahinze atabonaga ifumbire ashyira mu murima we agaheruka uko yagahinze. Ubu girinka yarabihinduye,ifumbire iragera kuri benshi uhinze akeza akajyana umusaruro ku isoko, yataha akanywa amata asigaye akayabyaza ifaranga akirahira Paul Kagame.’’

Abana bahabwa amata
Akomeza avuga n’ibindi biri guhindura ubuzima bw’abaturage birimo ibiraro 3 bibahuza n’indi mirenge byari byarahagaritse ubuhahirane kubera kwangirika bikabije. Byarasanwe,urujya n’uruza ni rwose.
Ati’’ Dutanze urugera nk’ikiraro cyo mu kirere kiduhuza n’umurenge wa Muganza ku mugezi wa Rubyiro, uriya mugezi watwaraga ubuzima bw’abanyuze kuri icyo kiraro imvura yaguye wuzuye. Ubu hubatswe ikiraro cyo mu kirere, nta zindi mpungenge ko hari uwakongera kuhasiga ubuzima.’’
Ibyo arabigerekaho umutekano usesuye bafite, aho uyu murenge ugendwa amanywa n’ijoro, amashanyarazi yamaze kugera hafi mu midugudu yose iwugize, amazi meza babonye bakaruhuka amabi ya Rubyiro, ubujiji bwabaye amateka kubera gahunda yo gushyira abana bose mu mashuri, imfu zagabanutse kubera mituweli,urwaye agana muganga atiganyiriza gutaha agurisha isambu ngo yishyure ibitaro, n’ibindi byinshi.
Arakomeza ati’’ Bigiye rero kuba agahebuzo kuko Chairman mukuru w’umuryango wacu FPR Inkotanyi, Paul Kagame agiye kudushyirira kaburimbo mu muhanda Kibangira-Bweyeye. Turi abahinzi bakomeye ba kawa,imbuto,imboga n’umuceri, byageraga ku masoko y’ahandi bitugoye kubera ibibazo by’imihanda. Mu minsi mike Gikundamvura n’utahazi azahagera aharare kubera ishusho izaba ifite kaburimbo nziza.’’
Mu buhamya bwe, Mubiligi Thomas w’imyaka 45, wavukiye muri nyakatsi bazunguzagamo ibishirira ngo babone inzira ibajyana kuryama ubu akaba atengamaye mu nzu nziza, acana amashanyarazi, yananyweye amazi meza kuko baruhutse rubyiro n’ay’ibishanga,na we yemeza ko FPR Inkotanyi ari ubuzima.

Ati’’ Aka gace ureba,mbere yo kubohorwa kari nyakatsi nsa. N’uwagiraga ubushobozi yaradutaga akigira za Bugarama,Kamembe n’ahandi habaga hatangiye gusirimuka nubwo na ho ubusirimu bwari ubwa mbarwa. Kureba byonyine inzu nziza ziri hano bikwereka ko FPR Inkotanyi ari ubuzima.’’
Yarakomeje ati’’ Twumva nta buryo twabona bwo gushimira Chairman wacu mukuru,Paul Kagame,kuko nyuma yoguhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akatubohora, akatwamururaho interahamwe zaturuka muri RDC zikagaruka kudutera intugunda no kutwicira abantu, urugamba rw’iterambere yarutwinjijemo neza, tuva mu bwigunge. Tuzahora tumushima.’’
Yanagarutse ku kuba mbere hari abatarajyaga kwivuza kuko ibitaro bya Mibilizi byari kure cyane yabo, nta kigo nderabuzima cyangwa poste de santé bagira. Uyu munsi amavuriro yarabegerejwe bararuhutse inshinge za magendu zavaga I Burundi, na cyo batagishimiye perezida Kagame baba ari indashima kandi aho yabakuye n’aho abagejeje bahazi.
Avuga ko icyo biyemeje nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi,badasubira inyuma,ari uguharanira guhora imbere, barwanya uwashaka guhungabanya ubumwe n’ubudaheranwa bwabo nk’ umusingi w’ibi byose bishimira, kimwe n’abagifite ingengebitekerezo ya Jenoside,n’abandi bose batabifuriza ibyiza.
Muri ubu bukangurambaga,abaturage 4 bazituriwe inka na bagenzi babo, bose bishimira ko batunze.
Niyodusenga Jean de Dieu wari warorojwe inka ihaka mu ntangiriro z’umwaka ushize, ibyara muri Mutarama uyu mwaka,wituye,yabwiye Rebero.rw,uburyo girinka yamuhinduriye ubuzima.

Abari barorojwe muri gahunda ya girinka barituye
Ati’’ Kutagira inka byari byaranzonze cyane kuko ntashoboraga kugira icyo neza n’urugo rwanjye rutazi amata. Ubu ndafumbira umusaruro ukaba mwinshi ngasagurira isoko, amata jye n’umuryango wanjye w’umugore n’abana 2 tukanywa tukanagurisha,amafaranga avuyemo tukayikenuza. Twanituye ngo ibyiza tuyikesha n’umuturanyi bimugereho.’’
Yunzemo ati’ Twavuye mu bworo duhinduka aborozi.’ Iyo tutagira Paul Kagame ngo n’abakene atugabire, byari kuzashoboka bite? Tuzahora tumwirahira kuko ukugabiye aba agukunda,nawe ugomba kumukuda.’’

Iyi ni inzu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri koperative y’abahinzi b’umuceri ya COPRORIKI bubakiye uwasemberanaga abana 5
Umurenge wa Gikundamvura ubarirwamo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 11.000. Gahunda zivana abaturage mu bukene zirakomeje aho hari abagera kuri 270 bakiburimo bari kubukurwamo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo.
Ubuyobozo bwawo bwaboneyeho gushimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari muri koperative y’abahinzi b’umuceri ya COPRORIKI bubakiye umuturage wasemberanaga umugore n’abana 5,inzu y’agaciro k’arenga 18.000.000,atuyemo.
Umuyobozi wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi , Nzisabira JMV,yabashimiye aho bageze muri gahunda z’umuryango,abasaba kurinda ibyagezweho, ngo hatagira uwabaca mu rihumye akabisenya.

Umuyobozi wungirije wa FPR mu karere ka Rusizi, Nzisabira JMV yabashimiye ubushake bafite mu kwiteza imbere abasaba kurinda ibyo bageraho
Ati’’ Twabashimiye cyane aho bageze babyaza umusaruro amahirwe y’iterambere bafite, tubasaba gukomereza aho,barinda ibyo bageraho banaharanira kubyongera,banakomeza guharanira ko ibyo Chairman mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi,Paul Kagame yemereye abaturage yiyamamaza bibageraho neza“.
Ibirori byizihijwe n’abasore baconga ruhago mu tugari tuwuzige,aho akagari ka Nyamigina katsinze aka Mpinga ibitego 3-2.

Abayobozi basura ibikorwa by’abaturage

Morali y’abanyamuryango igaragaza kwishimira aho bavuye n’aho bageze mu iterambere
@Rebero.rw

Rebero muri aba mbere mukutugezaho amakuru meza kandi yizewe
Ubumwe bwacu tuzabukomeraho