Urubyiruko ruravuga ko rwiteguye kubyaza umusaruro mwinshi aya mahirwe
Urubyiruko rwo mu murenge wa Karambi n’irukikije mu karere ka Nyamasheke ruri mu buhinzi n’ubukerarugendo,rukorana na Karambi Vision SACCO ruragaragaza icyizere cy’iterambere rwiteze ku nguzanyo nshya rugiye guhabwa ya’Kataza rubyiruko’ izaba iri ku nyungu ya 9% gusa mu mwaka.
Ni inguzanyo,nk’uko umucungamutungo wa Karambi Vision SACCO, Bumbali Machiavel yabitangarije Rebero.rw, ije ari igisubizo gikomeye cyane n’amahirwe ku rubyiruko rukora ibifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubukerarugendo,yatekerejwe na Leta mu rwego rwo kuruzamura no kuzamura ibi bikorwa. Ikurikiranirwa hafi na Banki nkuru y’igihugu ( BNR).
Ati’’ Ni serivisi yihariye y’imari ku rubyiruko igiye gutangirira muri SACCOs 11 zo mu turere 11 tw’uRwanda, Nyamasheke irimo,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa benshi barimo Banki y’uRwanda itsura amajyambere ( BRD) yazigurije ku nyungu nto,natwe tukaruguriza ku nyungu itarenga 9% ku mwaka.’’

Mu karere ka Nyamasheke iyi serivisi yatangirijwe muri Karambi Vision SACCO
Avuga ko muri aba bafatanyabikorwa hanarimo ishyirahamwe rihuje ibigo by’imari bito bito harimo n’izi SACCOs ( AMIR), AMI,MVEND, RWAMREC na Master card Foundation yahuje aba bafatanyabikorwa bose mu gutnganya iyi serivisi ngo ibe igeze aha.
Ni amahirwe adasanzwe rubonye, cyane cyane ko nk’ingwate zari imbogamizi ku ru byiruko zorohejwe aho ruzajya rwishingirwa 80%,ibikorwa byarwo cyangwa izindi ngwate rwabona zikaba kuri 20% gusa. Iyi nguzanyo ikazanaba iri mu bwishingizi.
Iyi nguzanyo irareba abafite hagati y’imyaka 16 na 35. Uretse umuntu ku giti cye, n’ishyirahamwe, ikimina, Kampani cyangwa koperative byemewe, bigizwe na 60% by’urubyiruko rwayaka. Rwemerewe kwaka kuva ku mafaranga 100.000 kugera kuri 10.000.000.

Maniraho Emmanuel, umukozi wa AMIR yibukije uru rubyiruko ko aya ari amahirwe adasanzwe rudakwiye gukinisha
Ati’’ Ni yo nguzanyo iboneka horohejwe amabwiriza, ikaboneka byihuse n’ingwate yorohejwe, uyaka apfa kuzana umushinga wizwe neza kandi abarufasha kwiga imishinga yarwo barahari, inguzanyo ikazajya iherekezwa n’inyigisho ngo uyihawe ntayipfushe ubusa.’’
Mu itangizwa ryayo ku mugaragaro inasobanurirwa urubyiruko,ku wa 11 Kanama,2025, umukozi wa AMIR, Maniraho Emmanuel yarwibukije kudakinisha aya mahirwe adasanzwe ruhawe.
Ati’’ Ni amahirwe adasanzwe mubonye mudakwiye gukinisha cyangwa gusubiza inyuma kuko igihugu kiba cyabatekerejeho cyane.’’
Nyuma y’izi mpanuru n’ibi bisobanuro byose,uru rubyiruko rwatangarije Rebero.rw ko rushyizwe igorora, rushimira cyane perezida Kagame ukomeje kuruha amahirwe menshi,akomeye y’iterambere rirambye.
Mushimiyimana Lucie w’imyaka 29,wo mu kagari ka Gitwe,umurenge wa Karambi, uhinga icyayi, imyumbati n’ibindi,ati’’ Ni amahirwe akomeye duhawe na perezida wacu Paul Kagame twiteguye kubyaza umusaruro ufatika.’’

Mushimiyimana Lucie ashimira perezida Kagame ubahaye aya mahirwe biteguye kuzamukiramo.
Avuga ko yarangije ayisumbuye muri 2019, abuze akazi ka Leta yishakamo ibisubizo yinjira mu buhinzi bw’icyayi , ubu bumwinjiriza hagati y’amafaranga 200.000 na 400.000 buri kwezi, ubw’imyumbati bumwinjiriza amafaranga 200.000 ayisaruye,imboga zinjiza arenga 100.000 uko asaruye,n’ibindi bihigwa. Amaze imyaka 5 akorana na SACCO.
Ati’’ SACCOs ubwazo ni amahirwe dukesha perezida Kagame kuko zitaraza nta muturage wo mu cyaro wakangukiraga gukoresha amafaranga. Habanje inguzanyo ya’ Tinyuka munyarwandakazi, yahabwaga abagore n’abakobwa, nguza 2.000.000 yungukaga 18%,ndayikoresha nkuramo inzu mbanamo n’umugabo wanjye n’abana 2 bacu,y’agaciro ka 5.000.000.’’
Arakomeza ati’’ Iyi y’urubyiruko yo ubwo iri ku 9% gusa dushyizwe igorora. Ngiye gutunganya umushinga wa resitora izajya yakira ba mukerarugendo basura icyayi,pariki y’igihugu ya Nyungwe n’ibindi byiza nyaburanga by’ino kuko byose mbyegereye. Bajyaga baza bakabura ahasobanutse bakirirwa ntibagaruke. Ngiye kugikemura burundu nkoresheje iriya nguzanyo.’’
Avuga ko nk’umenyereye gukora imishinga agahabwa inguzanyo akayibyaza umusaruro ugaragara ,ari iya menshi,aya yoroshye cyane, binatabaye urubyiruko rwishoraga mu mujyi wa Kigali kubera kubura igishoro n’ikindi rukora mu cyaro,kuko icyo rukora cyabonetse.
Hafashimana Yamuel w’imyaka 31,wo mu kagari ka Gasovu muri uyu murenge wa Karambi uri mu buhinzi bwa Kawa,icyayi,n’ibihingwa ngandurarugo,aremeza ko ubukire bwabegereye.

Umucungamutungo wa Karambi Vision SACCO Bumbali Machiavel asobanurira uru rubyiruko inyungu nyinshi ziri muri iyi serivisi
Ati’’ Mpinga icyayi kinyinjiriza amafaranga hagati ya 100.000 na 250.000 mu kwezi, kawa zo zigiye gutangira kwera. Mfite umugore n’umwana. Ubuhinzi buramurihira kaminuza ari mu mwaka wa nyuma. Maze imyaka 5 nkorana na Karambi Vision SACCO,aya mahirwe perezida Kagame aduhaye twayakiranye yombi.’’
Avuga ko agiye gukora umushinga wo kwagura ubu uhinzi agafata iyi nguzanyo,umugore yarangiza kaminuza bagafatanya bakaninjira mu bworozi bufatika bw’ibimasa kuko buri mu bigize ubukungu bw’abatuye uyu murenge.
Avuga ko ubwo ingwate yababangamiraga yakemutse,nk’urubyiruko rureba kure, rugiye kubyaza umusaruro aya mafaranga, n’umukuru w’igihugu yazasura aka karere rukazamushimira rumwereka icyo rwayamajije,kuko imbaraga,ubwenge no kureba kure rubifite,icyaburaga ari igishoro. Ubwo kibonetse n’ubukire bwaje.
Umurenge wa Karambi ugizwe n’abaturage barenga 32.000,abarenga 60% ni urubyiruko. Karambi Vision SACCO ifite abanyamuryango barenga 14000 bagizwe n’abarenga 46% b’urubyiruko nyama ku nguzanyo ntirurenge 5% kubera imbogamizi rwagiraga iyi nguzanyo ikuyeho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi Hagenimana Narcisse,akarusaba kutazarira mu kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye igihugu kiruhaye,kuko Karambi ari umurenge ubereye ibijyanye n’iyi nguzanyo,bakazakurikiranira hafi ibi bikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi Hagenimana Narcisse avuga ko bazakurikirana uburyo uru rubyiruko rubyaza umusaruro aya mahirwe ruhawe na Leta.
Ati’’ Tuzabikurikiranira hafi cyane. Dufite umukozi ubifite mu nshingano hano ku murenge, hari abafashamyumvire, ababafasha kwiga no kunoza imishinga yabo ku buryo ntarwitwazo ruhari ku rubyiruko rushaka gutera imbere.’’
Na we ashimira umukuru w’igihugu ureberera abaturage ayoboye,agaha amahirwe nk’aya urubyiruko rwo mu cyaro, bikazagabanya urwirukankiraga mu mijyi rwibwira ko ari ho hari ubuzima bwiza kuruta iwabo mu byaro.

Urubyiruko ruravuga ko rufitiye icyizere inguzanyo ya’ Kataza rubyiruko’.
@Rebero.rw
