Inzu y’agaciro k’arenga 40.000.000 ya Rusizina Maurice,umucungamutungo wa Umusingi SACCO Gihundwe mu karere ka Rusizi,yabanagamo n’umugore n’abana be 2 mu mudugudu wa Murangi,akagari ka Kamurera,umurenge wa Kamembe, yafashwe n’inkongi y’umuriro hakongokeramo ibyari birimo byose, by’agaciro k’arenga 15.000.000.
Aganira na Rebero.rw, Rusizina Maurice yayitangarije ko hari mu masaha ashyira saa yine z’igitondo ari ku kazi kuri SACCO ya Gihundwe, umugore we yagiye ku kazi aho akorera mu bitaro bya Gihundwe,mu rugo hasigaye abana babo 2 n’umukozi,yumva bamuhamagara ngo inzu iri gushya.
Ati’’ Nahise mpamagara kuri polisi,ishami rishinzwe kuzimya inkongi ngo bantabare, ndataha nsanga abaturage bari kuzimya byananiranye, kizimyamoto ya polisi iraza iradufasha umuriro urazima ariko inzu yo yarangiye yose n’ibyarimo byose nta na kimwe narokoyemo.’’
Amakuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Ingabire Joeyux yahaye Rebero.rw, avuga ko bahawe amakuru n’umukozi wo muri uru rugo wari wasigaranye n’abana,ko ubwo yari acanye Imbabura mu gikoni atetse, umwana w’imyaka 5 yafashe ikibiriti, ajya mu cyumba araramo aracana amwigana ukuntu yacanaga Imbabura, akongeza matora inzu ihita ishya.
Ati’’ Amahirwe ni uko,nk’uko uwo mukozi abivuga umwana yahise asohoka kuko batari bamenye ko yinjiranye icyo kibiriti,babonye inzu igurumana arabahungisha,aranatabaza,kuko inzu yubatse hafi y’ibiro by’umurenge,abakozi b’umurenge,abaturanyi be n’abandi baturage baramutabara.’’
Yakomeje ati’’ Impamvu twemeye ibyo uwo mukozi yatubwiye kuko n’ubundi ari we wari uhari watanga amakuru,ni uko igikoni cyo kitahiye, tugatekereza ko iyo aza kuba ari amashanyarazi na cyo cyari gufatwa tugasanga byombi byahiye.’’

Rusizana Maurice avuga ko nyuma yo guhisha inzu n’ibyarimo byose asigaye iheruheru
Rusizana Maurice,nyiri nzu we ntiyemera ko ari umwana we wayitwitse, akavuga ko akeka amashanyarazi, ko iyo aba uwo mwana atari gutwika iyo matora ngo asohoke umuriro utaramutwika, akavuga ko ategereje icyo REG ibivugaho kuko abakozi bayo bahageze bakamubwira ko babibonye,hagiye kuza indi kipe yabo ibisuzuma neza,yari ayitegereje.
Umuyobozi wa REG mu karere ka Rusizi, Nzamurambaho Tuyizere Jacques yabwiye Rebero.rw,ko agendeye kuri raporo y’inzego z’ibanze zagaragaje ko iyi nkongi itatewe n’amashanyarazi, n’ibyo abatekinisiye yohereje bamubwiye ko na bo basanze iyi nkongi ntaho ihuriye n’amashanyarazi,na we yemeza ko atari yo.
Ati’’Twabimenye. Nkurikije raporo yakozwe n’inzego z’ibanze mfite imbere yanjye, z’aho iyi nzu yari yubatse, n’ibyo abatekinisiye bagiyeyo bakabigenzura bambwiye,ndemeza ko atari amashanyarazi yayitwitse.’’
Yakomeje ati’’ Raporo iravuga ko inzu yatwitswe n’umwana we wacanye ikibiriti agakongeza matora. Natwe twahageze dukora igenzura dusanga atari amashanyarazi.’’
Rusizana Maurice yakomeje atangariza Rebero.rw ko yibaza aho yerekeza umuryango we,ashimira icyakora abaturage ,abayobozi n’inzego z’umutekano bamutabaye , akavuga ko yinjiye mu kibazo kimukomereye cyane, cyane cyane ko iyi nzu nta bwishingizi yagiraga,itanasanwa.

Kizimyamoto ya polisi yahageze biba iby’ubusa
Ati’’ Turashimira abadutabaye bose, n’abakomeje kutuba hafi kuko uretse imyambaro buri wese muri twe yari yambaye nta kindi dusigaranye, tugasaba ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego niba hari ubufasha bagenera abahuye n’ibiza nk’ibi kuko biza bidateguje,natwe badufasha ngo twongere kubona aho tuba.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe,Ingabire Joyeux avuga ko abaturanyi n’abandi babimenye,bafite umutima wo kumutabara babitangiye,ariko kubera ko ari umukozi ukorera umushahara,afite umukoresha we ,anafite uburyo yakoranaga n’ibigo by’imari,hari ibindi yagenda yikemurira.
Ati’’ Turihanagisha cyane uyu muryango, tukanakomeza gusaba abaturage, ko muri wa muco wacu dusanganywe wo gutabarana,uwagira icyo amufasha yakimufasha agashobora kubona aho aba n’ibiba bimutunze kuko inzu yose yakongotse,igisenge cyose cyavuyeho, n’ibyarimo byose birimo n’ibiribwa byakongotse.’’
Yoneye kwibutsa abaturage kugira ubwishingizi bw’inyubako zabo,zaba iz’ubucuruzi n’izo batuyemo,kugira ngo uwahura n’ibyago nk’ibi abe yagobokwa.

@REBERO.RW
