Abafite ubumuga burimo ubw’ingingo no kutabona bo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, bibumbiye muri Koperative ‘COTRRARU’, itwara imizigo ku magare yambukiranya imipaka y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bishimira ko kuva bakwishyira hamwe byabarinze gusabibiriza.
Bagaragaza ko nyuma yo kumenya ko ufite ubumuga na we yakora na bo batinyutse ubu bakaba batunze imiryango yabo, bamwe baraminuje, abandi bakaba bafite n’inzu bakodesha.
Abo banyamuryango, bikorera batwara imizigo hagati y’Umujyi wa Rubavu n’uwa Goma, bavuga ko kugira ubumuga bitavuze kugira ubunebwe cyangwa gusabiriza kuko na bo bashoboye gukora kandi biteza imbere.
Iyi koperative, yashinzwe mu mwaka wa 2011, itangizwa n’abanyamuryango 28 bamugariye ku rugamba, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ubumuga ndetse n’abafite ubumuga bavukanye cyangwa batewe n’impanuka, ikaba yari igamije guha imbaraga abafite ubumuga binyuze mu kazi kabateza imbere. Uyu munsi, abanyamuryango bayo bageze kuri 94, bafite imigabane ikabakaba miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kandi bari kubaka inzu ya koperative imaze gutwara miliyoni zisaga 110.

Uwineza Victoria na Nyirandabateze Verediyana bafite ubumuga bw’ingingo, ariko ntibabigize urwitwazo rwo kuguma mu buzima bwo kwigunga no gusabiriza cyangwa gutegereza gufashwa baratinyutse barakora babasha kwikurara mu bwigunge kandi banabasha kwiyubakira inzu bafatanyije na bagabo babo kandi abana babo bariga kadi neza.
Niyonzima Vedaste, Perezida wa koperative COTTRARU yemeza ko koperative yabaye umusemburo wo guhindura ubuzima bw’abanyamuryango.

Ati: “Abafite ubumuga bari muri iyi koperative ntibakiri mu buzima bwo gusabiriza. Ubu bari muri gahunda z’iterambere cyane ko buri munyamuryango wese yishingirwa iyo ashaka inguzanyo mu kigo cy’imari.”
Avuga ko bari kubaka inzu ya koperative imaze gutangwaho miliyoni zirenga 110 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse umugabane wazamutse ukaba ugeze kuri miliyoni hafi ebyiri.

COTRRARU igizwe n’abanyamuryango 94 bafitemo imigabane ariko yakira n’abandi batayifite.
Yatangiye ari abanyamuryango 28, ikaba igizwe n’abamugariye ku rugamba, abamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse icyo gihe umugabane wari ibihumbi 18 by’amafaranga y’u Rwanda.

@REBERO.RW
