Ababyeyi baganira n'abana babo banabaha impanuro
Ababyeyi barerera muri GS Umucyo Karengera ,akarere ka Nyamasheke, barashima komite yabo icyuye igihe yayoborwaga na Muhinde Salathiel wari umaze imyaka 20 ayobora komite zinyuranye z’abaharerera uruhare yagize mu kuzamura imibereho y’abana babo , bagasaba iyagiyeho gukomeza muri uwo mujyo baharanira ko imitsindire n’imyitwarire birushaho kuzamuka.
Aba babyeyi bavuga ko iyo komite zabo mu bigo by’amashuri zikora neza, imikoranire n’ubuyobozi bw’amashuri ikanoga, bibafashiriza abana kwiga neza, bakarya neza,imikino n’imyidagaduro izamura impano zabo,ikinyabupfura no kwita ku bandi bigenda neza, nta kabuza ababyeyi bishimira iryo shuri,buri wse akumva nta handi yarerera.
Bikorimana Saveri wo mu murenge wa Gihombo,uharerera, avuga ko akurikije uburyo komite icyuye igihe yafatanyaga n’ishuri kwita ku mibereho y’abana babo, ugize ikibazo ababyeyi bakabimenya byihuse kigakurikiranwa abana badasiragijwe mu mayira ngo bateshwe kwiga, yemeza ko ari byo byatanze umusaruro bishimira uyu munsi,haba mu mitsndire n’imyitwarire.

Ababyeyi basabye komite nshya gukomeza imigendekere myiza y’ireme ry’uburezi
Ati’’ Iyo umuntu amaze imyaka 20 ayobora komite y’ababyeyi aba azi byinshi bikorerwa muri iryo shuri. Byanakubitiraho ubuyobozi bw’ishuri bwumva ababyeyi bikarushaho kuba byiza. Ni byo byabaye muri iri shuri, kuko urebye uburyo imitsindire y’abana bacu yagiye izamuka muri iyo myaka yose, ukabona uburyo abana biga, banasenga bakigishwa kubaha Imana na bagenzi babo,biduha icyizere cy’imibereho yabo myiza y’imbere, buri mubyeyi yifuriza umwana we.’’
Yarakomeje ati’’ Mu bushishozi bwacu , kudashaka ko abana bacu basubira inyuma,no gushaka gukomeza uruhare rwacu mu iterambere ryabo,twatoye komite nshya twitezeho kugendana n’iki gihe, ikarenza ibyakozwe n’icyuye igihe, iri shuri rikaba mu ya mbere muri iyi ntara ndetse no ku rwego rw’igihugu atsindisha cyane. Ntibigoye iyo abantu bafatanije birashoboka.’’
Muhinde Salathiel ucyuye igihe avuga ko kwemera kuyobora komite y’ababyeyi imyaka 20 yose, nubwo yaharereye abana 6 bose byanatumye ayobora imyaka ingana kuriya kuko uwa nyuma yaharereye aharangije umwaka ushize, yavuze ko kumva ashyigikiwe n’ababyeyi bagenzi be, no kugendana neza n’ubuyobozi bw’ishuri badasobanya, bose bazi icyo bashaka ari byo bigejeje iri shuri aho bifuzaga.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi ucyuye igihe Muhinde Salathiel yishimiye ko imyaka 20 yari amaze kuri uyu mwanya hakozwe byinshi bizamura ireme ry’uburezi
Ati’’ Nubwo mu mibereho ya muntu ahora ashaka kwigira imbere akanaharanira kuhagera, aho tugeze turahishimira dukurikije uburyo twatangiye. Abana baratsinda 100% nk’uko byagenze ku barangije icyiciro rusange umwaka ushize,hafi ya bose bakabona amabaruwa abajyana mu bigo bibacumbikira,bamwe bagahitamo kuguma hano kubera uburezi n’uburere bahavoma, byose ntibyikoze bwakozwe n’ubufatanye no guhuza intumbero.’’
Yashimiye ubuyobozi bw’ishuri,ababyeyi bagenzi be,abarezi ,abanyeshuri ubwabo,abandi bakozi b’ishuri n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kirimbi ishuri ribarizwamo,ubw’akarere n’ubw’itorero ADEPR nyira ryo,uburyo bose bashishikajwe n’imigendekere myiza y’ibirikorerwamo,avuga ko abamusimbuye batazaruha kuko inzira iharuye nubwo basabwa umuganda wabo ngo imbere harusheho kuba heza.
Umuyobozi mushya w’iyi komite, Muhawenayo Peter, nk’umaze imyaka 2 aharerera,anaturiye ishuri azi neza imikorere yaryo, yavuze ko yishimiye kuyobora bagenzi be, no gufatanya n’abandi bose barebwa n’uburezi bw’iri shuri gukomeza ireme ryabwo.

Komite yatowe n’abandi itegeko ryemerera kuyijyamo mu ifoto y’urwibutso
Ati’’ Turifuza ko buri mubyeyi yakurikirana imyigire n’imibereho y’umwana we,ni cyo dushyize imbere. Umubyeyi ntamare imyaka 3 ataragera ku ishuri ngo arebe imyigire y’umwana we,kuko inama amusigira zimubera ingirakamaro cyane. Ubwo bufatanye buzatugeza ku birenze ibyo tubona ubu, ku buryo nk’uko bimeze ubu, buri mubyeyi azishimira kuharerera.’’
Umuyobozi waryo, Uwihanganye Samuel,yashimiye cyane Muhinde Salathiel wari umaze imyaka 20 ayobora bagenzi be, imikoranire inoze bagiranye yarishyize ku rwego ririho ubu mu ruhando rw’andi mashuri muri iyi ntara.
Ati’’ Nk’ishuri turamushimira cyane pe! We n’abo bagiye bafatanya kudufasha kuyobora iri shuri bakoze umurimo wabo neza, bakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’iri shuri,imitsindire irushaho kuzamuka,ku buryo uwarangije kwiga hano wese aterwa ishema no kubwira abandi ko yahize,bitewe n’uko aba yumva amakuru yaryo. Iyo tudafatanya ntibyari gushoboka.’’

Umuyobozi w’iri shuri Uwihanganye Samuel avuga ko ubufatanye bunoze n’ababyeyi buhindura byinshi mu ireme rifatika ry’uburezi
Yavuze ko yizeye abamusimbuye kandi na we akiri kumwe na bo kuko inama ze ishuri ritazitesha, na we aboneraho gusaba ababyeyi bamwe badakurikirana neza imibereho y’abana babo ku ishuri,kwikubita agashyi kuko umwana witaweho,ubazwa uko yiga,amanota abona,imyitwarire ye,byose akaba azi ko umubyeyi we azabimubaza, akazaniyizira ku ishuri kubyirebera, nta kabuza yiga neza,akanatsinda neza cyane.
G.S Umucyo Karengera ni ishuri itorero ADEPR rifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Ryashinzwe n’umusuwisi Alfred Tobler, ritangira imirimo yaryo mu Kwakira,1993. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uyu musuwisi araza afata abana b’imfubyi bari basizwe iheruheru na Jenoside, badafite kivurira abitaho,abashyira mu ishuri,bamwe biga aho, abandi biga bahataha,uyu munsi na bo bakamushimira uburyo yabitayeho, binatuma bataryibagirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent yishimira intambwe iri shuri ryateye mu myigire
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, yabwiye ababyeyi ko ishema iri shuri rihesha akarere ari ryo n’ubuyobozi buzakomeza kurihesha, kuko uburyo abana benshi barirangijemo bitwara hanze kuri Roho no ku mubiri bigaragaza uburyo baharerewe, ubwo burezi n’uburere bihatangirwa bikazakomeza kwitabwaho ku bufatanye n’izego zose zishishikajwe n’uburezi muri aka karere.

Kuzamura impano z’abana ni kimwe mu byo iri shuri ryitayeho
@Rebero.rw
