Ikipe ya Rayon Sports W Football yarangije imikino y’amajonjora mu irushanwa rya CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026 ifite amanota 5, mu gihe Mafunzo FC yasoje ifite amanota 4.
Yei Joint Star yo muri Sudani y’Epfo ni yo yitwaye neza kurusha izindi, isoza ifite amanota 7 nyuma yo gutsinda imikino ibiri no kunganya umwe, bityo irangiza idatsinzwe.
Denden FC yo muri Eritrea ni yo yasoje ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe, nyuma yo gutsindwa imikino yose ndetse ikinjizwa ibitego 15.
Ku ruhande rwa Rayon Sports W, umusaruro w’iyi mikino usize ibibazo byinshi byibazwa ku mikinire y’ikipe, cyane cyane ku mutoza Rwaka.

Uyu mutoza yatangiye imikino agaragaza ubwoba, mu gihe uburyo yakoreshaga asimbuza abakinnyi na bwo bwakunze kunengwa, aho hari ababona ko atabashaga gusoma neza imigendekere y’umukino no gufata imyanzuro ku gihe.
Ibi byagize ingaruka ku musaruro w’ikipe, bituma Rayon Sports W itabona amanota yari yitezwe kandi ubu ikaba igomba gutegereza umwanzuro w’uko izazamuka mu cyiciro gikurikiyeho.
Kuba Rayon Sports W yarangije ifite amanota 5, mu gihe Yei Joint Star ifite 7, bituma ikipe y’Abanyarwanda isigarana amatsiko yo kumenya niba umusaruro wayo uhagije kugira ngo ikomeze urugendo muri iri rushanwa.
@Rebero.rw
