Mu karere ka Kamonyi, umushinga wa Green Amayaga watewe inkunga na GEF na UNDP ugashyirwa mubikorwa na REMA ukaba ukorera mu mirenge ine ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka na Rugarika mu karere ka Kakamonyi hakaba haratewe amashyamba hanatangwa amatungo kubaturage ndetse n’imbabura ya zacana rumwe.
Mu murenge wa Rugarika mu kagari ka sheli mu mudugudu wa Karehe aho uyu ushinga wa Green Amayaga wateye inkunga umuhinzi witwa Ntihinyuzwa Dany yahawe ibiti by’imbuto bigera kuri 975 byogutera no kuvanga n’imyaka no kurwanya isuri kuri ubu akab yaratangiye kubisaruraho.

Ntihinyuzwa Dany wahawe ibiti by’imbuto na Green Amayaga
Ntihinyuzwa watewe inkunga na Green Amayaga avugako ari amahirwe akomeye cyane kuba yarahawe ibiti by’imbuto kuko mu minsi iri imbere agiye gukirigita ifaranga bivuye kuri ibyo biti by’imbuto yahawe kuko bizamuteza imbere kuko azasarura ajyane ku isoko kandi ibiti yahawe ikaba bizafata ubutaka ntibutwarwe n’isuri.
Nyiranshimiyimana Jaqueline wo murenge wa Rugarika mu kagari ka Masaka mu mudugudu wa Taba na Nyirabarenzi Donatila wo mu murenge wa Mugina mu kagari ka Mbati mu mudugudu wa Mikamba bose bavuga ko kuba barahawe ingurube n’umushinga Green Amayaga byabafashije kwikura mubukene bikaba byarabafashije kwiyubakira inzu muburyo mbere batarabona ayo matungo batirikubasha kuba bakiyubakira.

Nyiranshimiyimana Jaqueline wahawe itungo na Green Amayaga rikaba ryaramuteje imbere
Shima Camile ashima cyane umushinga wa Green Amayaga kuko iyo utaza kubaho rwose twarikwica n’izuba kuberako hano amashyaba yari yaracitse kuburyo twari dufite ikibazo cyo kutagira imvura kuberako twari tumeze nkabari kugasi.
Songa Remy umuyobozi w’umushinga wa Green Amayaga ukaba ari umushinga uri mubice bibiri bitandukanye aribyo byogufata neza ubutaka no gusubiranya ibice by’ibinyabuzima mugice cy’amayaga ariho mubona dutera ibiti bivanwa n’imyaka.

Songa Remy umuyobozi w’umushinga wa Green Amayaga
Remy kandi yakomeje avuga ati”Kandi tugenda dutera ibiti kunkengero z’imihanda mu rwego rwo kurinda ko imihanda itenguka kandi tukaba dufite n’ibiti by’imbuto zitandukanye ziromo Imymbe,Avoka,Amaronji,Makadamiya na Manderena zika ari imboto zihabwa abaturage zikaba zina bazamurira ubukungu mugihe gitoya”
Muri uyu mushinga hakaba haratewe Amashyamba kubuso bungana na hegitari 244, ibiti bivangwa n’imyaka biterwa kuri hegitare 2436, ku nkengero z’imihanda haterwa ibiti kuri hegitari 196, ku nkombe z’imigezi naho haterwa hegitari 22.
@REBERO.RW
