Green Amayaga ifatanyije na bafatanya bikorwa babo bateye imigano ku nkengero z’imigezi itandukanye muri karere ka Ruhango banatanga Gaz mu kigo cy’ishuri mu rweo rwo kurushaho kurengera ibidukikije.
Umushinga wa Green Amayaga uterwa inkunga na GEF na UNDP ugashyirwa mubikorwa na REMA mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibyogogo by’imigezi itandukanye batera imigano kunkengero zi migezi kugirango idakomeza gutwara ubutaka.

Nibishaka Jean Baptiste utuyemu mu murenge wa Mbuye mukagali Mbuye umudugudu wa Buremera na Niyonagira Bernadette bose bahuriza kukuba mbere yuko imigano iteye kungerero z’umugezi witwa ururumanze iterwa whoraga utwara ubutaka hakaba isuri ikabije kuko ni myaka yagenderagamo.
Bernadette akomeza avuga ati”Hambere iyi migano itaraterewa twari dufite ikibazo gikomeye cyane kuko uyu mugezi wa ururumanze ntiwatumaga hari icyo fdusarura kuberako waruzuraga ukadutwarira imyaka ariko ubu kubera iyi migano iteye kunkengero ituma ubutaka butagenda.”

Usibye kuba umushinga wa Green Amayaga warateye ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima y’abaturage yagiye inabafasha kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kurengera amashyamba na byabiti bayiye batera mu mirima yabo.
Aho uyu mushinga Green Amayaga watanze Imbabura za cana rumwe mu baturage murwego rwo kwirinda kwangiza amashyamba bashaka inkwi zo gucana Green Amayaga bakaba batanda na Gaz mu bigo byamashuri mu rwego rwo kugabanya ibicanwa bikomoka ku nkwi.
Aho uyu mushinga watanze Gaz ku ishuri rya ES de Ruhango mu rwego rwo kugabanya inkwi bakoreshaga kugirango barusheho kubungabunga ibidukikije.
Shumbusho Jean Baptiste ushinzwe guteka muri ES de Ruhango avuga ko kuva babona Gaz bahawe na Green Amayaga byatumye gukoresha inkwi bigabanuka cyane kandi nabo bikabafasha buryo bw’imihumekere kubera ko badahura n’imyotsi.

Jean Baptiste akomeza vuga ati”Namwe ubwanyu murabona ko dusa neza kubera gutekera kuri Gaz suku mbere byahoze wasangaga twuzuye imyotsi dusana ariku kubera ko inkwi zagabanutse ubu biratworohera kubera ko Ikintu duteka ku nkwi ni Kawunga n’ibishyimbo gusa ibindi byose tubiteka kuri Gaz kandi bikaboneka vuba mugihe ku nkwi byabonekaga bitinze.”
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ES de Ruhango Munyaneza Jean Claude avuga ko kuva bahabwa Gaz byabafashije cyane kugihe ibyo kurya byabokeraga ndetse kandi n’ikiguzi ki nkwi nacyo kikaba cyaragabanutse kuburyo bushimishije.

Munyanezakandi akomeze agira ati”Urebye kuva twahabwa iyi Gaz byatugabanyirije ibintu byinshi duhereye ku nkwi kuberako urebye mugihembwe twakoreshaga byibuze amasiteti ari hagati ya 300 na 350 ariko ubu dukoresha amasiteri 100 ahandi hasigaye tugakoresha Gaz ubu tubishyize muburyo bw’amafaranga usanga byibuze tuzigama amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na 700 ugereranyije na mafaranga twatangaga dukoresha inkwi.”

Songa Remy umuyobozi w’umushinga wa Green Amayaga avuga ko mbere yuko haterwa imigano ku nkombe zy’umugezi ururumanza habaga isiru kuberako wataraga imyaka y’abaturage n’ubutaka bigateraa inkangu.
Songa avuga ko imigano yatewe ku nkombe z’imigezi hagenda hasigwa by’ibuze metero akaba ariho haterwa iyo migano iri kuri hegitari 47 nibice 5.
@REBERO.RW
