Ugufata imiti igabanya HIV/Sida bigukururira kuba wafatwa n'ndwara zitandura
Mu gihe ubuvuzi bwafashije abafite VIH/Sida kubaho igihe kirekire, hagenda hagaragara ikibazo cy’uko bamwe batangira kwibasirwa n’indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete n’iz’umutima. Ibi bituma hagaragara icyifuzo cy’uko serivisi zo kwita ku bafite VIH n’izo kuvura indwara zitandura zakwigizwa hamwe.
Abahanga mu buzima bavuga ko gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida (ARVs) igihe kirekire, hamwe no gusaza kw’umubiri n’ibindi bibazo by’ubuzima, bishobora gutuma bamwe mu barwayi bagira ibyago byo kurwara indwara zitandura. Icyakora, si ukuvuga ko imiti ya ARVs ari yo yonyine itera izo ndwara, ahubwo hari impamvu nyinshi zishobora kubigiramo uruhare.

Kubera iyo mpamvu, abarwayi n’abakora mu rwego rw’ubuzima basaba ko serivisi zo gufatira imiti, gupimwa, gukurikiranwa no guhabwa ubujyanama ku ndwara zitandura byajya bibera ahantu hamwe. Bavuga ko byagabanya gusiragizwa hagati y’amavuriro atandukanye, bikabafasha kubona ubuvuzi bwuzuye kandi ku gihe.
Bemeza ko guhuza izi serivisi byagabanya igihe n’amafaranga abarwayi batakaza bajya gushaka ubuvuzi ahantu hatandukanye, bikongerera n’abaganga uburyo bwo gukurikirana neza ubuzima bw’umurwayi muri rusange.
Abashinzwe ubuzima na bo bagaragaza ko uburyo bwo kwita ku murwayi mu buryo bwuzuye (integrated care) ari imwe mu nzira zifasha kuzamura ireme rya serivisi, cyane cyane ku bafite indwara zidakira. Bagaragaza ko guhuza serivisi za VIH n’iz’indwara zitandura byafasha gukumira ibibazo byavuka bitamenyekanye hakiri kare, bityo umurwayi akitabwaho mu buryo bwihuse kandi buhoraho.
Iyi gahunda, iyo ishyizwe mu bikorwa, ishobora korohereza abarwayi, kugabanya ubucucike mu mavuriro atandukanye no guteza imbere ireme ry’ubuvuzi ku bafite VIH/Sida n’abafite izindi ndwara zidakira.
@Rebero.rw
