Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira kwakira ibikomoka kuri peteroli binyuze mu bwato bunini, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umutekano w’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ihindagurika ry’ibiciro ku isoko.
Yavuze ko mu mpera za Nyakanga 2026, ubwato bwa mbere butwaye toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli buzagera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, aho ibyo bicuruzwa bizajya bivanwa bikagezwa mu Rwanda.

Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko gahunda ari uko buri kwezi hazajya hagera ubwato bushya, ibintu yavuze ko bizafasha igihugu kubona peteroli ihagije kandi ku giciro kirushijeho kuba cyiza.
Yagaragaje ko ubu buryo bushya bwo gutumiza peteroli buzagabanya ihindagurika ry’ibiciro byayo, bugatuma abaguzi n’abacuruzi bagira icyizere cy’isoko rihamye mu gihe kirekire.
Iyi gahunda iri mu ngamba za Guverinoma zo kunoza uburyo ibikomoka kuri peteroli bitumizwa mu mahanga, kugabanya ibiciro byabyo no kurushaho guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu koroshya urwego rw’ubwikorezi n’ubucuruzi.
@Rebero.rw
