Aba bacuruzi baratabaza ubuyobozi ngo bumenye ikibazo cyabo nubwo baba bakizi ariko batarabona umwanya wo kugikemura
Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa n’imbuto riherereye mu Karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe n’igihombo baterwa n’ibura ry’amashanyarazi, bavuga ko iyo umuriro ugiye ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara, umutekano ukagabanuka, ndetse hakaba n’ibicuruzwa byibwa cyangwa bikangirika kubera kubura uburyo bwo kubibungabunga.
Aba bacuruzi bavuga ko imbuto, imboga n’ibindi biribwa byangirika vuba bisaba kubikwa ahantu hakonje cyangwa hacanirwa igihe cyose. Iyo amashanyarazi abuze kandi isoko rikaba ridafite generator y’ingoboka, bahura n’igihombo gikomeye kuko hari ibicuruzwa bitakaza ubuziranenge cyangwa bikangirika burundu.

Bavuga kandi ko iyo umwijima winjiye mu isoko, bamwe mu bantu batari inyangamugayo baboneraho kwiba ibicuruzwa, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba cyangwa igihe umuriro ugaruka watinze. Basaba ko hashyirwaho generator ifasha gukomeza gucana no gukoresha ibikoresho by’ububiko igihe habaye ikibazo cy’amashanyarazi.
Bamwe mu bacuruzi bagira bati: “Iyo umuriro ubuze usibye yuko ryose ritanaka usanga ibisambo byihutira kuza kutwiba bityo ugasanga turwana nabyo nubwo haba hatabona, ikindi usanga mu gice cya ruguru hari igihe haba hari umuriro ariko mu gice cyo hepfo umuriro wabuze, bigatuma usanga dutaha kare kwanga kuza guhura n’ibihombo, usibye ko n’ubundi usiga utwikiriye mu gitondo waza ugasanga byatwikuruwe“.
Bemeza ko kuba barashoye amafaranga menshi mu bucuruzi bw’ibiribwa, igihombo gituruka ku ibura ry’amashanyarazi gikomeza kubashyira mu bibazo, bityo bagasaba ubuyobozi kubashakira igisubizo kirambye. kandi bakizera ko ubuyobozi bubishyizemo imbaraga byakemuka
Ku ruhande rw’Ikigo Gishinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Rusange (RURA) cyangwa ubuyobozi bushinzwe amashanyarazi, hashobora gusobanurwa ko iyo habaye ibura ry’amashanyarazi rituruka ku mirimo yo gusana, impanuka cyangwa ibindi bibazo bya tekiniki, hakorwa ibishoboka kugira ngo amashanyarazi agaruke vuba. Icyakora, ikibazo cyo gushyiraho generator mu isoko akenshi kiba kiri mu nshingano z’ubuyobozi bw’isoko cyangwa bw’akarere, bitewe n’uburyo ibikorwa remezo byateguwe.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwashobora kuvuga ko bugiye gusuzuma iki kibazo bufatanyije n’abayobora isoko n’inzego zibishinzwe, harebwa uburyo bwo kongera ubwirinzi, gushyiraho uburyo bw’ingoboka bw’amashanyarazi no kugabanya iyangirika ry’ibiribwa, mu rwego rwo kurengera ishoramari ry’abacuruzi n’umutekano w’abaguzi.
Vice Mayor FED Uwanyirigira Clarisse yatangiye avuga ko icyo kibazo bamaze ku kimenya bagiye kureba icyo bagikoraho gusa bakaba baratangiye kuganira n’inzego bireba, ikindi ntabwo ariho honyine kandi REG yagiye ibikoraho.
Agira ati: “Ubu tugiye kureba uburyo twashaka generator kugira ngo mu gihe umuriro wabuze iyo moteri ikaba yafasha abaturage kubona umuriro ariko na REG iki kibazo tumaze kukiganira inshuro nyinshi twizera ko nabo batanga izo raporo mubuyobozi bwabo“.

Bitewe n’ikibazo cy’umuriro uba udahari aho isoko riherereye muri Kaliyeri iyo bashyira ibicuruzwa byabo byiganjemo imbuto birangirika bikabateza igihombo, akaba ariyo mpamvu basaba ubuyobozi kubagoboka kugira ngo badasubira ku isuka.
@Rebero.rw
