Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standards Board – RSB) ruri kwakira inama ihuza impuguke zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, igamije kunoza no guhuza ibipimo ngenderwaho bijyanye n’imicungire y’imyanda.
Iyi nama ni iya East African Technical Committee on Waste Management (EASC/TC 31), ihuriza hamwe inzobere n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kuganira ku bipimo ngenderwaho byafasha ibihugu byo mu karere kugira uburyo buhuje bwo gucunga imyanda.
Mu biganiro, abitabiriye inama barasuzuma ibipimo n’amabwiriza ajyanye n’imicungire y’imyanda, hagamijwe guteza imbere uburyo burambye bwo gukusanya, gutunganya, gutwara no kujugunya imyanda, mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’ubuzima rusange.
RSB ivuga ko guhuza ibipimo ngenderwaho mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba bishobora gufasha mu koroshya imikoranire mu karere, guteza imbere ubucuruzi n’inganda zikora mu bijyanye no gutunganya imyanda, ndetse no kuzamura imikorere y’inzego zishinzwe isuku n’isukura.
Inama ya EASC/TC 31 kandi itanga urubuga rwo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku buryo ibihugu byo mu karere bishobora guhangana n’ikibazo cy’imyanda, cyane cyane mu gihe imijyi ikomeje kwaguka n’ingano y’imyanda ikiyongera.
Iyi gahunda iri mu bikorwa bigamije gushyiraho ibipimo ngenderwaho bihuriweho muri Afurika y’Iburasirazuba, ku buryo ibicuruzwa na serivisi bijyanye n’imicungire y’imyanda byubahiriza ubuziranenge n’ibisabwa mu karere.
@Rebero.rw
