Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Udushya (MINICT) yakiriye intumwa za UNICEF Rwanda mu biganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi w’akazi w’imyaka ya 2026–2027 ugamije kurushaho kurinda abana ibyago bibashobora guhura na byo mu gukoresha murandasi.
Ibiganiro byahuje MINICT, yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho Eraste Rurangwa, n’intumwa za UNICEF Rwanda zari ziyobowe na Deputy Representative, Dominic Muntanga.
Impande zombi zaganiriye ku bikorwa bihuriweho bizashyirwa mu bikorwa muri gahunda y’akazi ya MINICT na UNICEF Rwanda mu 2026–2027, by’umwihariko ibirebana no kurinda abana kuri murandasi no kubaka ahantu hizewe ho gukorera ibikorwa by’ikoranabuhanga.
Muri ibi biganiro, hibanzwe ku gukomeza ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na UNICEF mu guteza imbere umutekano w’abana mu gihe barushaho gukoresha ikoranabuhanga na serivisi zitangwa hifashishijwe murandasi.

Ubu bufatanye bugamije gufasha mu gukumira no kugabanya ibyago abana bashobora guhura na byo mu gihe bakoresha murandasi, birimo ibikorwa bishobora kubangamira umutekano wabo, ubuzima bwite n’imibereho myiza.
MINICT na UNICEF Rwanda kandi biyemeje gukomeza ibikorwa bihuriweho bigamije guteza imbere ubumenyi n’imikoreshereze iboneye y’ikoranabuhanga, kugira ngo abana babashe kungukira mu mahirwe atangwa n’ikoranabuhanga mu buryo butekanye.
Ibiganiro nk’ibi bibaye mu gihe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera mu Rwanda, aho abana na bo bagenda barushaho gukoresha murandasi mu myigire, mu itumanaho no mu bindi bikorwa bitandukanye.
Gushyiraho no guteza imbere uburyo bwo kurinda abana kuri murandasi bifatwa nk’ingenzi mu kubaka sosiyete ikoresha ikoranabuhanga mu buryo bwizewe, cyane cyane mu gihe abana bashobora guhura n’ibintu bitandukanye bibashyira mu kaga.
MINICT na UNICEF Rwanda bateganya gukomeza gukorana mu bikorwa bigamije guteza imbere umutekano w’abana mu ikoranabuhanga, hagamijwe ko murandasi iba ahantu abana bashobora kwigiramo, guhanga udushya no kunguka ubumenyi, ariko bafite umutekano uhagije.
@Rebero.rw
