Abagize Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke bari kumwe na bamwe mu bayibayemo n'abandi bayobozi
Mu nama mpuzabikorwa no kumurika ibyagezweho mu karere ka Nyamasheke mu myaka 5 ya manda ya Njyanama irimo icyura igihe, Njyanama yagaragaje ko isize ubukene yasanze kuri 53,6% ari ko karere kari aka mbere gakennye cyane mu gihugu ibusize kuri 42,8%, bivuze ko isize bugabanutseho 10,8%, iyi ntebe iyisizeho Akarere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo.
Umwe mu bajyanama akanaba Umuyobozi wako,Mupenzi Narcisse, yashimiye ababigizemo uruhare bose,cyane cyane abakuru b’Imidugudu nk’ urwego rwegereye cyane abaturage, bitari kugerwaho batabigizemo uruhare rukomeye.
Ati’’ Iri gabanuka ni iryo kwishimira nubwo aho turi hatugaragariza ko tugifite urugendo’’

Meya Mupenzi Narcisse yashimiye ba Mudugudu bitanze ngo 10,8% bave mu bukene
Avuga ko muri ubu bukene ikigaragara ari uko 43,72% by’imiryango igikennye cyane ari iri mu buhinzi, bigaterwa n’uko bugikorwa gakondo, nta koranabuhanga, kuhira imyaka bikiri hasi cyane, hakaba hakenewe imbaraga zihindura uko bwakorwaga bukajyana n’icyerekezo.
Yakomeje ati’’ Dufite imiryango 37,7% itagira itungo,bikabangamira ubuhinzi. Imiryango 85% itunze ubutaka buri munsi ya 0,5 bya hegitari. Ni ubutaka buto cyane nyamara butanabyazwa umusaruro ukwiye. Birasaba guhindura imyumvire kuko ubundi kugira ubutaka buto bitagombye kuba impamvu yo kutabubyaza umusaruro ugaragara. Ikibabaje ni uko tunafite ababufite bunini bunarenga hegitari 5 batabyaza umusaruro uko bikwiye.’’
Anavuga ko aka karere kanahanganye n’ikibazo gikomeye cyane, cya 33% by’abagatuye badafite akazi, batize batanari mu mahugurwa,bikabadindiza mu iterambere.
Umuyobozi wa Njyanama y’aka karere,Prof. Kamana Emmanuel yunze mu rya Meya Mupenzi Narcise,agaragaza ko ubukungu bwako bwazamutse,haba mu buhinzi aho ifumbire y’imborera,na mva ruganda,imbuto z’indobanure,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako byiyongereye.

Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke,prof. Kamana Emmanuel yishimira ibyo Njyanama ayoboye yagezeho muri iyi myaka 5
Amaterasi,ibiti bivangwa n’imyaka,kawa,icyayi, n’ibindi byo mu buhinzi byariyongereye binabonekera igihe.
Mu bworozi,Prof.Kamana Emmanuel yavuze ko umubare w’amatungo wiyongereye aho inka zavuye ku 32.567 zikagera ku 44.456,bivuze ko ziyongereyeho 36%,ihene ziva ku 29971 ziba 37.899,bigize 26,5% by’inyongera,ubu bwiyongere bukaba bwaranageze mu yandi matungo. N’inka za girinka zatanzwe n’izituwe zariyongereye,binajyana n’ubwiyongere bushimsihije bw’umukamo. Ubworozi bw’amafi ni bwo bwatumbagiye kuko mu myaka 5 bwiyongereye ku ijanisha rya 652%.
Imirimo yahanzwe yavuye ku 7.000 igera ku 28.761 mu myaka 5 gusa y’iyi Njyanama,yikuba inshuro zirenze 4.
Ati’’ Mu bikorwa remezo hubatswe ibiraro 5 byo mu kirere, imiyoboro y’amazi yubatswe,iyasanwe n’iyavuguruwe igera ku bilometero 480, umuhanda wa kaburimbo,Tyazo-Kibogora-Kabuga wa 3km ushyirwamo kaburimbo,hanakorwa neza imihanda y’imigenderano kuri 136km.’’
Yunzemo ati’’Ubwigunge mu mihanda buragenda buvamo. Mbere twari dufite imihanda imeze nabi cyane ariko ubu nk’umuhanda Bushenge-Shangi-Ntango ugiye kurangira. Umuhanda Tyazo-Rangiro-Yove watangiye gukorwa,uwa Ntendezi-Karengera-Bugarama inyigo yawo yararangiye,uratangira vuba. Hubatswe ibiraro 9 byo ku butaka. Ingo zifite amashanyarazi zavuye ku 7500 zigera ku 71.733, zikubye hafi inshuro 10.’’

Abarimo ba Mudugudu bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’aka karere
Ibi byose n’ibindi yerekanye birimo amahoteli yavuye kurui 2akagera kuri 7, avuga ko byagize uruhare rukomeye cyane mu kugabanuka k’ubukene kuri ririya janisha, ko ubwo igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyabonetse umubare w’abashoramari ugiye kwiyongera uw’ubukene ukarushaho kugabanuka.
Mu bitekerezo byatanzwe hagaragayemo iby’abahoze mu buyobozi bw’aka karere, aho uwigeze kukabera ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel yasabye ko ibigerwaho byarushaho gusigasirwa,kuko hari aho usanga bishyirwamo imbaraga mu kubyubaka,bigasenyuka vuba kuko biba bitasigasiwe.
Ati’’ Biragaragara ko hakozwe byinshi bishimishije cyane,tuzahora twishimira. Turajya inama ko ibyagezweho byasigasirwa. Imihanda,amashuri n’ibindi,birubakwa ariko mu gihe gito ugasanga byatangiye kwangirika. Kubisigasira tubigire indangagaciro yacu.’’
Mukamasabo Appolonie wakayoboye, na we yashimiye Njyanama na Nyobozi imirimo ikomeye yakoze muri iyi myaka 5, anashima ko umuhanda Tyazo-RangiroYove watangiye gukorwa, asaba ko abaturage b’utugari twa Banda na Gakenke basanzwe mu bwigunge batakwibagirana.

Mukamasabo Appolonie wabaye Meya wako yasabye mu iyubakwa ry’umuhanda Tyazo- Rangiro- Yove, ishami ryawo rya Rangiro- Banda ritakwibagirana.
Ati:’’Uwa Rangiro- Banda wongeweho byakura abaturage b’utugari twa Banda na Gakenke mu bwigunge. Wanakomeza ukagurwa ukaduhuza n’Akarere ka Karongi.’’
Yanasabye ko imirenge ikora kuri pariki y’igihugu ya Nyungwe,ibice biyegereye umushinga wo kubiteramo icyayi wakwihutishwa.
Yanasabye ko imirenge yegereye I Kivu imihanda yayo yakorwa neza igashyirwamo kaburimbo, hakanubakwa neza amasoko nyambukiranyamipaka abahuza n,abaturanyi ba RDC. Bikozwe, imirimo yakwiyongera abaturage bakarushaho gutera imbere.
Nyirasafari Patricie,uyobora Njyanama ya Gihombo, asanga ibi byose byiyongereyeho kunoza uburyo bwo kuhira imyaka, kwihaza mu biribwa byazamuka.

Nyirasafari Patricie uyobora Njyanama ya Gihombo asanga hanogejwe uburyo bwo kuhira imyaka byafasha abaturage Kwihaza mu biribwa
Ati:’’Hakozwe byinshi byiza rwose ariko Njyanama itaha izanoze kuhira imyaka, n’ibikorwa remezo byiyongere, bizafasha byinshi.’’
Harindabake Jonas,umukuru w’Umudugudu wa Nyagacaca,Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo yongeraho guhanga imirimo myinshi yagabanya ubushomeri ,cyane cyane mu rubyiruko.
Ati:’’Njyanama itaha izongere imbaraga mu guhanga imirimo kugira ngo ubushomeri bugabanuke. Abayikora bakigishwa gukoresha neza amafaranga harimo kwizigamira.’’
Akarere ka Nyamasheke gatuwe n’abaturage barenga 434.000. Umuyobozi wa Njyanama icyuye igihe,Prof. Kamana Emmanuel, avuga ko kiriya gipimo cy’ijanisha ry’,abavuye mu bukene gishimishije ariko bataragera aho bagomba kugera ari yo mpamvu Njyanama izayisimbura ifite akazi katoroshye.

Harindabake Jonas,umukuru w’Umudugudu wa Nyagacaca mu Murenge wa Kanjongo asaba Njyanama itaha kuzihatira kongera imirimo.
Yavuze ko batabuze guhura n’imbogamizi zishingiye cyane cyane ku biikorwa remezo nkene, ariko zizagenda zikemuka,agasaba, nk’uko byagarutsweho na Ntaganira Josué Michel, kwita ku kubungabunga ibyakozwe, amafaranga yo kubyongera ntashirire mu gusana ibyagombye kuba byarafashwe neza ntibyangirike.
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba,Ntibitura Jean Bosco, yashimiye iyi Njyanama, agaragaza ibintu 5 by’ingenzi byayifashije kugera ku byo yishimira,birimo guhuza ibikorwa,hagati y’inzego,abakozi n’abafatanyabikorwa, ihanahana ry’amakuru rinoze,n’ibindi.

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yashimiye iyi Njyanama uko yujuje neza inshingano zayo
Yayishimiye kuzuza neza inshingano zayo mu gihe yari ifite asaba izaza kuzakomerezaho ikanakora byinshi birushijeho.

Ntaganira Josué Michel wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye ko habaho uburyo bunoze bwo gusigasira ibigerwaho.
@Rebero.rw
