Abanyeshuri 30 bitwaye neza mu Irushanwa rya Minisiteri y’Uburezi ryo kuvuga Icyongereza, ‘Orator National English Competition’, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri bakoreye mu Mujyi wa Bournemouth mu Bwongereza.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera aba banyeshuri ubushobozi bwo gukoresha neza ururimi rw’Icyongereza, kubafasha kuvugira mu ruhame bafite icyizere ndetse no kubategurira guhura no kuganira n’abantu baturuka mu bihugu n’imico itandukanye.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze i Bournemouth, aba banyeshuri bahawe ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no kuvuga Icyongereza neza, gutanga ibiganiro no kwigaragaza imbere y’abantu.
Batojwe kandi uburyo bwo kuvugira mu ruhame, gutanga ibitekerezo mu buryo bwumvikana no kwigirira icyizere igihe bari mu biganiro cyangwa mu zindi gahunda zisaba gukoresha ururimi rw’Icyongereza.

Aya mahugurwa kandi yabahaye amahirwe yo kumenyana n’abandi bantu no kwagura imyumvire yabo ku bijyanye n’imico n’imibereho yo mu bindi bice by’Isi.
Abanyeshuri bitabiriye iyi gahunda basoje bafite ubumenyi bushobora kubafasha mu masomo yabo no mu bikorwa bitandukanye bazakora mu gihe kiri imbere, cyane cyane mu gihe isi igenda irushaho gukenera abantu bashobora gutumanaho neza mu ndimi mpuzamahanga.
‘Orator National English Competition’ ni irushanwa rigamije guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukoresha ururimi rw’Icyongereza, by’umwihariko mu kuvugira mu ruhame, gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu biganiro bitandukanye.

Kuba abatsinze iri rushanwa barahawe amahirwe yo gukorera amahugurwa mu Bwongereza bifatwa nk’indi ntambwe mu kubongerera ubumenyi no kubafasha gukoresha ibyo biga mu buzima busanzwe.
Abanyeshuri 30 basoje aya mahugurwa basabwa gukomeza gukoresha ubumenyi bungutse, bakawusangiza bagenzi babo ndetse bakawifashisha mu kwigirira icyizere no gutanga umusanzu mu biganiro bibera ku rwego rw’igihugu n’urw’Isi.
@Rebero.rw
