Abahize abandi babihembewe
Ku nshuro ya 10, ku wa 24 Mutarama,2025,kaminuza ya Kibogora polytechnic,iri mu I Kibogora,umurenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke, yashyize ku isoko ry’umurimo abayirangije mo bagera ku 2010,bizeza gutanga umusaruro bitezweho,haba mu bazawukorera abandi hanaba mu bazawihangira.
Mu muhango wo kubaha impamyabumenyi ,umuyobozi w’iyi kaminuza, Dr Mukamusoni Dariya, yavuze ko batangira kuzitanga muri 2015,zahawe 265 gusa. Kuba abazihawe baragiye biyongera uko umwaka utashye,kugeza ubwo zishobora guhabwa abagera ku 2010,bigaragaza intambwe ikomeye yatewe mu ireme ry’uburezi rihatangirwa.
Ati’’ Twashyizemo imbaraga nyinshi mu guharanira uburezi bufite ireme,ibigaragara uyu munsi birabihamya. Dufite amashami 4 afite udushami 19,yashyizweho hakurikijwe ibikenewe ku isoko ry’umurimo,haba aha riherereye hanaba mu gihugu cyose no hanze yacyo.’’

Umuyobozi wa Kibogora polytechnic, Mukamusoni Dariya avuga ko mu myaka 10 bamaze kugeza ku isoko ry’umurimo abagera ku 7300
Yunzemo ati’’ Twabahaye ubumenyi ,indangagaciro na kirazira by’umucu nyarwanda n’uburere bukwiye. Turabasaba kutadutenguha,bagatanga umusaruro tubatezeho,kandi dukurikije ubuhamya dukura mu bababanjirije,nta gushidikanya.’’
Abarangije baganiriye n’Imvaho Nshya,bagaragaje gutanga icyizere cy’ishyirwa mu bikorwa ry’ubumenyi bahawe, ko bagiye guhindura byinshi mu mibereho y’abaturage.
Uzayisenga Marie Chantal warangije mu ishami ry’amajyambere y’icyaro,yavuze ko nk’umuturage w’akarere ka Nyamasheke, ubushakashatsi bugaragaza ko ari ko gakennye cyane mu gihugu,azi ko afite umukoro uremereye wo kuzamura icyaro cyaho kandi yarabitangiye.

Uzayisenga Marie Chantal urangije mu gashami k’amajyambere y’icyaro avuga ko yatangiye kubyaza umusaruro ubumenyi yahawe aho ahinga inyanya bya kijyambere agasaruramo amafaranga menshi akanahemba abakozi akoresha
Ati’’ Narabitangiye.Ubumenyi nahawe burabyara umusaruro umunsi ku wundi kuko mu murenge wa Bushenge muri aka karere, nahakodesheje imirima 3 yegeranye, mpinga inyanya ubu ndashora umusaruro ufatika. Uwo perutse kugurisha bampaye amafaranga arenga 400.000 kandi zirakera. Nkoresha abakozi 5 barimo abagore 3 n’abagabo 2,bose mpemba.’’
Avuga ko iyo atabyiga atari kubishobora kuko atabyiyumvagamo,ariko ko ubumenyi yahawe bwamukanguye kuko ubwo butaka nta musaruro mwinshi bwatangaga kubera ko ba nyirabwo batabisobanukiwe.
Umusarura uvamo ubu uratunga benshi,n’akazi atanga kagatunga imiryango y’abakabona, ko agiye kurusha kwagura umushinga we. Nsengumuremyi Dani urangije mu by’ubuvuzi, yavuze ko azi neza ko igihugu gikeneye abaforomo babifitiye ubumenyi buhagije, ko umusanzu we ari ingenzi.

Abarangije mu ishami ry’ubukungu
Ati’’ Nari narangije ayisumbuye muri RDC mu buforomo,nakoraga muri Farumasi. Iyi mpamyabumenyi ntahanye igiye kumpesha gukora mu bitaro,mve kugutanga imiti gusa muri Farumasi, ngere ku gusuzuma indwara, zivura,n’ubundi bumenyi nungutse, abangana mbahe serivisi nziza nk’uko nabyize nanabirahiriye.’’
Rév.past. Masengesho Mathieu warangije muru Tewolojiya, wari usanzwe ari umushumba wungirije wa paruwasi ya Kibogora mu itorero EMLR avuga ko ubumenyi ahakuye agiye kubukoresha yita cyane ku busugire bw’umuryango.

Rév.past. Masengesho Mathieu avuga ko iyi mpamyabumenyi imuhaye imbaraga nyinshi mu guhangana n’ibibazo byo mu miryango
Ati’’ Imibanire mu miryango myinshi irimo ibibazo. Hakenewe ko,nk’abakozi b’Imana duhaguruka kugira ngo tuyihugure, ibe imiryango itekanye n’abana bayikuriramo bakure bishimye. Nari nsanzwe mbikora ariko ngiye kurushaho ,kimwe n’ibindi mpamagarirwa,umuhamagaro n’ubumenyi mfite nzabikoresha byungure benshi.’
Mu izina rya bagenzi be, Kwizera Maranatha,yashimiye ababahaye ubu bumenyi, avuga ko na we yatangiye kububyaza umusaruro kuko ubu ari umurezi muri Lycée ya Nyanza mu karere ka Nyanza, ko isoko ry’umurimo ritabateye ubwoba kuko bize bihagije.

Mu izina rya bagenzi be, Kwizera Maranatha yijeje gutanga umusaruro witezwe
Ati’’ Ntidutewe ubwoba n’isoko ry’umurimo kuko bamwe twanatangiye guhangana n’abarangije ahandi kuri iryo soko kandi turiyizeye bitewe n’ubumenyi tuvomye hano.’’
Umuyobozi w’ikirenga wa Kibogora polytechnic,Ian Higgen Botham, yibanze ku gushimira perezida Kagame imbaraga ashyira mu burezi,zanatumye iyi kaminuza ijyaho.

Umuyobozi w’ikirenga wa Kibogora polytechnic,Ian Higgenbothom ashimira perezida Kagame imbaraga nyinshi ashyira mu burezi
Ati’’ Turashimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame na Leta ayoboye,imbaraga bashyira mu burezi zatumye iri shuri rijyaho,rikaba ritanga umusanzu waryo mu kubaka igihugu,tugasaba abarirangizamo kubyaza koko umusaruro ubumenyi n’uburere bwiza bahakura,bakaba intangarugero aho bari hose.’’
Kibogora polytechnic yashinzwe muri 2012,igihe muri iki gice cy’intara y’uburengerazuba cyari gifite ikibazo gikomeye cyane cy’abashaka ubumenyi bwa kaminuza barindaga kujya muri RDC n’uburundi,bakanahagirira ibibazo by’umutekano muke.
Musenyeri Samuel Kayinamura,umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba umuyobozi w’itorero Méthodiste Libre ku isi yose,yavuze ko intego ryari rifite rishingwa zagezweho.

Musenyeri Kayinamura Samuel avuga ko ukurukije aho iyi kaminuza igeze n’ibibazo yaje ikemura, yageze ku ntego.
Ati’’ Urebye uburyo icyo gihe rishingwa hano hari ikibazo cy’ abakozi bize kaminuza, haba mu bitaro byacu bya Kibogora,ibindi bitaro by’iyi ntara n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, abarezi,abakontabure, n’abapasitori ayize neza, ukanareba ubu uko bihagaze ,ubona iyi kaminuza yaragize akamaro cyane. Dukomeje gukora bishoboka byose ngo ibe koko isoko y’ubukungu n’imibereho by’abatuye utu turere n’igihugu muri rusange kandi biragerwaho.’’
Mu myaka 10 kaminuza ya Kibogora polytechnic imaze itanga impamyabumenyi, imaze kuziha abagera ku 7300, bari mu mirimo hirya no hino. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse akavuga ko byatumye aka gace kagira abakozi benshi babifiye ubumenyi kuko byajyaga kugorana kubakura ahandi kubera n’aho aka gace gaherereye, n’ingendo zijya gushaka ubumenyi kure ziba amateka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko akamaro k’iyi kaminuza katagaragara mu banyeshuri gusa, kanagera mu baturage bose ba Nyamasheke
Ati’’ Nyamasheke yungutse byinshi ku bw’iyi kaminuza, haba mu guteza imbere abayituriye, abayizemo n’imiryango yabo, n’akarere ubwako kuko abakozi babishoboye batakiri ikibazo cyihariye, tunafite icyizere ko bizarushaho uko rirushaho kongera imbaraga“.
Ryashinzwe ku bufatanye bw’ababyeyi n’itorero EMLR, nk’uko Musenyeri Samuel Kayinamura yabitangaje, nyuma yo kugaba ishami mu mujyi wa Rusizi, bari kwagura inyubako izakoreramo mu murenge wa Kanjongo ikoreramo, bagateganya kuzazana icyiciro cya 3 cya kaminuza, hakazanashyirwaho ishami ryigisha abaganga( médecins),byose mu myaka ya vuba cyane.

Haherewe ku karasisi

Abayobozi banyuranye babyitabiriye

Abarangije mu ishami ry’ubukungu

Abarangije muri Tewolijiya biyemeje guhangana n’amakimbirane mu miryango

Ababyeyi bishimira ko abana babo basigaye bafite muri aka karere aho bahahira ubumenyi bwa kaminuza
@Rebero.rw
