Gen Kayizari niwe wa mbere wayoboye Ferwafa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ayiyobora imyaka icumi yose yari yuzuyemo ibikorwa by’indashyikirwa.

Mu bayoboye FERWAFA kuva 1994,uyu musirikare ukomeye niwe wagumye mu mitima ya benshi kubera ukuntu yazamuye umupira ndetse n’ikipe y’igihugu igakora amateka.
Kayizari yayoboye Ferwafa kuva mu mwaka wa 1995 kugeza muri 2006. Mu gihe cye, Amavubi yatwaye igikombe kimwe cya Cecafa (1999) ari nacyo cyonyine u Rwanda rwatwaye.
U Rwanda kandi rwegukanye igikombe cya Comessa ndetse rwitabira igikombe cya Afurika(CAN) cyakiniwe i Tunis muri Tunisia muri 2004 ku nshuro yarwo ya mbere ari nayo nshuro yonyine u Rwanda rwitabiriye.
Ibi byatumye ahanini shampiyona y’u Rwanda iba imwe mu mashampiona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n’uko ahanini habagamo amafaranga menshi.

Kubwa Kayizari,Shampiyona y’u Rwanda yari yarasize kure cyane izindi zo muri aka karere kuko umukinnyi mwiza wese yaba muri Tanzania,Kenya,Uganda no mu Burundi yarotaga kuza muri APR FC na Rayon Sports.
Urwego rw’amarushanwa imbere mu gihugu rwari hejuru,kubona amanota atatu ari ukwirya ukimara byanarimba bamwe bakitabaza umuti [abapfumu].
Mu gihe cya Gen Kayizari,u Rwanda rwari ruzwi mu mupira,abanyamahanga bakora ikinyuranyo,CECAFA ari inzozi mbi ku makipe ahanganye n’ay’u Rwanda. Mu gihe cya Lt. Gen.
Kayizari, hazamutse abakinnyi batandukanye bakomeye nka Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Eric Nshimiyimana, Katawuti, Desire Mbonabucya, Saidi Abedi, Ntaganda Elias, Sibo Abdul n’abandi.
Rayon Sports yatwaye igikombe igikuye hanze, APR FC itwara CECAFA 2004, Kiyovu iheruka gukomera 2004 igifite ba Diouf.

Mu gihe cya Kayizari nibwo APR FC yasezereye Zamalek iyitsinze ibitego 4-1 i Kigali, mu gihe Amavubi yatsinze ibigugu nka za Ghana ndetse mu Rwanda ntiyapfaga gutsindirwa i Kigali.
APR FC yageze muri 1/2 mu mikino ya CAF cup winners Cup muri 2003.
Perezida Kagame yakunze kugaragara kuri stade yaje gushyigikira amakipe y’u Rwanda muri iyo myaka y’ubuyobozi bwa Gen Cesar Kayizari.
@REBERO.RW
