Abanyeshuri batangije umuryango w'abasoma Bibiliya muri GS Manji bari kumwe n'abayobozi.
Ubuyobozi bwa GS Manji,iri mu mudugudu wa Manji,akagari ka Kanyege,umurenge wa
Mutuntu,akarere ka Karongi buhamya ko kwigisha abana gusoma Bibiliya bakiri bato ari
ingirakamaro cyane, bituma bakurana imico myiza izabateza imbere ubwabo mu by’umwuka
n’iby’umubiri,ikanateza imbere igihugu n’isi atuyeho muri rusange.
Byagaragajwe n’umuyobozi w’iri shuri Ayingeneye Jamuel mu itangizwa ry’umuryango w’abasoma
Bibiliya mu ishuri ayoboye, byabanjirijwe n’ijambo ry’Imana abanyeshuri bawutangije baganirijwe
n’umunyamabanga wa GS Umucyo Karengera wabafashije kuwutangiza.
Mu ijambo ry’Imana yabasomeye riboneka mu gitabo cy’imigani 31: 1-4, yavuze ko ari amahirwe
akomeye cyane gukura umuntu yubaha Imana akirinda ibibi, ntiyimike mu mutima we cyangwa mu
bwenge bwe ibimwangiza binagira ingaruka ku bandi.

Mu ijambo ry’Imana yabigishije, Nduwamungu Sylvain yabasabye kwirinda ingeso mbi.
Ati’’ Turabasaba gukura mwubaha Inama by’ukuri,musoma Bibiliya neza ikababera intwaro
y’ubuzima,mwitwararika mukamenya impamvu muriho,icyerekezo cy’aho mujya n’ibyo musengera
,kuko muri iki gihe hari ingorane ziterwa n’abasore n’inkumi biroha mu ngeso mbi
z’ibiyobyabwenge,ubusambanyi,ubuzererezi n’izindi,ariko ukuriye mu ijambo ry’Imana ibyo byose
byonona umuntu ntibishobora kumugeraho.’’
Yongeyeho ati’’ Ibyaha byonona icyubahiro cy’umuntu,bikamugusha mu kubura amahirwe y’ubu
buzima no kutazagera mu ijuru,ariko ubyirinze arubahwa n’Imana ikamuha umugisha.’’

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera Uwihanganye Samuel yababwiye ko ntawe ukurira mu ijambo ry’Imana ngo azabyicuze.
Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera wawutangije,Uwihanganye Samuel,yavuze ko bawuhatangije
kubera akamaro kanini wagize mu yandi mashuri y’abaporotesitanti ukoreramo,harimo n’ishuri rye
waatnagiriyemo muri 2007,bikanagaragara ko GS Umucyo Karengera ari iya mbere mu yandi
mashuri mu gukurikirana neza iyi gahunda yo gufasha abana gusoma ijambo ry’Imana.
Ati’’ Uwashinze GS Umucyo Karengera, wanashinze iyi GS Manji,Alfred Tobler yombi yayatangije
ijambo ry’Imana. Twe uyu muryango watangiye muri 2007 uyu munsi twaje kuwutangiza hano
kubera akamaro kanini cyane twawubonyemo kuko nk’iwacu dufite abanyeshuri barenga 600
bawurimo,bagira umwanya wo gusoma Bibiliya bakayisobanukirwa,ikarinda ubuzima bwabo iminsi
yose.’’
Avuga ko mu kuwutangiza muri iri shuri barizaniye Bibiliya n’ibindi bitabo byose hamwe birenga
600.
Ku bibwira ko umunyeshuri usoma Bibiliya buri gihe byamubuza kwiga, Uwihanganye Samuel,ati’’
Ahubwo ni bwo yiga neza kuko nta kimurangaza.
Dufite ingero nyinshi kuko umwana ukunda ijambo ry’Imana,ingeso zakamubujije kwiga aba yazitaye kure,akiga neza kuko dufite n’abarangije kwiga iwacu,bagaruka bagatanga ubuhamya ko kwiga ijambo ry’Imana byabafashirije ku ishuri bagatsinda neza no mu buzima bwo hanze ari byo bibafasha kububamo neza. Nta gihombo rero.’’
Avuga ko nyuma y’iri shuri,muri Gicurasi bazakurikizaho GS Mugonero,n’andi mashuri, akaboneraho
gusaba abanyeshuri barenga 50 batangiranye muri iri shuri, kwihatira gusoma Bibiliya buri munsi no
kuyumva neza kuko nta kwicuza kubamo.

Banahawe ibindi bitabo bibafasha mu ijambo ry’Imana
Abanyeshuri ba GS Manji,bawutangije,bashimye ababibafashijemo. Dushimimana Oliver wiga mu wa
5 w’ubwubatsi ati’’ Mvuka mu muryango w’abakirisito mu itorero EMLR. Gukurira mu muryango usenga biramfasha cyane mu mibereho yanjye. Kuba ngiye kujya nanafatanya n’abandi,abarezi bacu bakadufasha kwihugura mu ijambo ry’Imana, birashimangira imikurire yanjye myiza ,ntibizanigera bihungabanya imyigire yanjye.’’
Abihuriraho na Iradukunda Jeannette wo mu wa 6 MEG,usanga gukurira mu ijambo ry’Imana ari
amahirwe adasanzwe.
Ati’’ Ntako bisa kuba uri umukobwa ugakurira mu ijambo ry’Imana mu gihe abakobwa benshi
tubabona haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi biyambika ubusa, bavuga amagambo ateye
isoni,banakora ibindi Imana yanga,akenshi birangira bibaroshye mu manga y’ubuzima bubi, ariko
aho nkurira ubu sinzahicuza,ni cyo nishimira.’’

Uwiringiyimana Clénie ahamya ko gusoma ijambo ry’Imana no kurushaho kurisobanukirwa byahinduye bigaragara imyitwarire ye.
Mu buhamya bahawe na Uwiringiyimana Clénie w’imyaka 17 wiga muri GS Umucyo Karengera,
yavuze ko yinjiye muri uyu muryango muri 2021 ari mu wa mbere, ushindura ubuzima bwe mu buryo
no mu kiruhuko iwabo babonye yarahindutse bidasaznwe,bamubaza impamvu,ababwira ko
kurushaho kwegera Imana asomba Bibiliya ari byo byabikoze.
Ati’’ Ijambo ry’Imana rirahindura n’abakwitiranyaga bakabona ko koko wahindutse. Ryarampinduye
neza n’iwacu barabibona, rimpindurira ubuzima,ubu ndi umuhamya nyawe wo kuvuga ibyiza byo
gusoma Bibiliya buri munsi, kuko buri jambo ry’Imana usomye riba ririmo icyaguhindura,haba mu
mivugire,imigendere,imyambarire,n’ibindi.’’
Umuyobozi w’uyu muryango muri GS Umucyo Karengera, Mwenedata Boniface wo mu wa 6 PCB,
avuga ko guhura nk’itsinda ry’abasoma Bibilya bakayunguranaho ibitekerezo,bifasha cyane mu
mihindukire ye y’ubuzima,agashimira ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi babibafashamo,bakagira
ubumenyi bujyanye n’umutima nama muzima bakura mu ijambo ry’Imana basoma, bikabafasha
kwirinda ibyaha n’ingaruka mbi zabyo.

Umuyobozi wa GS Manji Ayingebeye Jamuel avuga ko nawe gukurira mu ijambo ry’Imana byamuhinduriye ubuzima ari yo mpamvu abitoza abanyeshuri be.
Umuyobozi wa GS Manji, Ayingeneye Jamuel,yashimiye ubuyobozi bwa GS Umucyo Karengera
bwatangije iyi gahunda mu ishuri ayoboye,kuko igamije guhindura ubuzima bw’abanyeshuri mu
by’iyobokamana,bikaba ari ingenzi cyane , akizeza kuzayibyaza umusaruro ufatika.
Ati’’ Hatangiye abarenga 50, baziyongera uko turushaho kubibatoza kuko nanjye gukurira mu ijambo
ry’Imana ari byo bingejeje aha. Tuzafatanya n’abarezi dutoze abana iki gikorwa cyiza, umusaruro
ushimishije wo nta gushidikanya uzaboneka.
GS Mani ifite abanyeshuri 1861 biga mu nshuke,abanza n’ayisumbuye. Iki gikorwa cyatangiriye
muyisumbuye n’abanza.

Umukozi w’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda Hakizimana Claude avuga ko uyu muryango uzashyigikira aba banyeshuri.
Umukozi w’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda ,Hakizimana Claude,na we watangiriye muri
GS Umucyo Karengera muri 2007,akagera ubwo anahabwamo akazi, avuga ko bazakomeza kwita
kuri aba banyeshuri, kuko iri tsinda ryatangiye rigiye kuba irya 349 mu gihugu hose, aho banagera
muri za kaminuza, bari muri kaminuza 19 muri 23 ziri mu gihugu.
@REBERO.RW
