Imibiri 31 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro
Ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 31 mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba mu karere ka Nyamasheke, Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène yasabye ababyeyi kurinda abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri iyi mibiri 31 yashyinguwe mu cyubahiro harimo 30 yimuwe ikuwe mu rwibutso rwa Munyove, umurenge wa Giheke,akarere ka Rusizi, undi umwe wabonywe n’abahingaga mu kagari ka Kagatamu, umurenge wa Bushenge muri aka karere ka Nyamasheke.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, mu ijambo rye yasabye abitabiriye iki gikorwa bose kongera gutekereza ku butwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na perezida Kagame zahagaritse Jenoside igihugu kigahabwa icyerekezo kizima gituma abayirokotse badaheranwa n’agahinda kubera icyizere cy’imiyoborere ihamye,ituma igihugu kitajegajega,kidaterwa, kizaramba.

Basabwe guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu gihugu no hanze yacyo
Ati” Ubugome ndengakamere bwaranze abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo butuma hari imibiri myinshi tutarabona.”
Yongeye gusaba uwaba wese afite amakuru y’ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga,igashakishwa na yo igashyingurwa mu cyubahiro kuko bifasha abarokotse gukira ibikomere.
Yashimiye abaturage bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ari benshi, byerekana imyumvire bagezeho mu gufata mu mugongo abarokotse, avuga ko nubwo Jenoside yasize ibikomere bikomeye, icyerekezo cy’igihugu gihari gituma abayirokotse bakomera.
Mu buhamya bwe, Mukahirwa Médiatrice uvuka i Munyove mu murenge w’ubu wa Giheke, wahahuriye n’ubuzima busharira, ababyeyi be n’abavandimwe be 7 bakicwa, mu mibiri yimuwe hakaba harimo n’uw’umubyeyi we ( nyina), yavuze ubukana Jenoside yakoranywe aha mu yahoze ari komini Gisuma, umuryango we hafi ya wose ukahatikirira.

Mukahirwa Médiatrice watanze ubuhamya bw’akaga yanyuzemo muri Jenoside yakorewe, byageze ubwo yusabira interahamwe kumwica, yishimira ko nyuma yo kurokoka yiyubatse.
Yavuze ko yageze ubwo yifuza urupfu ararubura, amaze kubona urwo nyina yishwe, abwira umuturanyi wabo wari interahamwe kumwica undi amucira mu maso.
Avuga ko byamubereye bibi cyane kugeza ubwo ajya kuba iwabo w’interahamwe yamwiciye nyina, ahava ajya kuba aho uwo mu muryango wabo na we wari warokotse yamushakiye yanga ko yakomeza kuba iwabo w’iyo nterahamwe, ubuzima bukomeza kugorana kugeza ageze muri sitade ya Rusizi.
Ati” Muri sitade na ho ubuzima bwari bubi cyane, nta kurya, nta kunywa, twicwa umunsi ukira,bigera ubwo abari bagihumeka tujyanwa mu nkambi ya Nyarushishi, na ho perefe Bagambiki n’interahamwe ze bapanga umunsi wo kutwica, ku bw’amahirwe turawurokoka.”
Ubuzima bw’ubupfubyi, we na bagenzi be babanaga ku ishuri ryutwaga APEEDUC nahitwa muri CENA mu mujyi wa Rusizi,na bwo avuga ko bwari bubi cyane, ariko ko Leta nziza iyoboye igihugu ashimira cyane, yamwomoye bikomere, we na bagenzi be bararihirwa bariga.”

Abayobozi benshi bitabiriye iki gikorwa
Ati” Muri ayo mateka mabi yose twanyuzemo twabashije kwiyubaka. Ndi umubyeyi w’abana 4, babiri bari muri kaminuza,undi ari mu yisumbuye,undi yiga abanza.”
Yakomeje ati” Ndikorera,nibeshejeho,mfite n’abandi mbeshejeho. Turashima Imana yaturinze,yashatse ko uyu munsi tuvuga ibyatubayeho. Nyihaye icyubahiro,nzanaharanira kuyubahisha muri byose.”
Uwavuze mu izina ry’imiryango yashinguye abayo, Mushimiyimana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bw’uturere twa Rusizi na Nyamasheke n’abandi bose babafashije ngo iyi mibiri ishyingurwe mu rwibutso rurushijeho kuyihesha icyubariho, avuga ko nubwo mbere hari bamwe muri bagenzi be batumvaga impamvu yo kwimura iyi mibiri, baje kugeraho babyumva kimwe,n’iyi tariki bayumvikanaho, ashima uburyo igikorwa cyateguwe neza, cyanagenze neza.

Mu izina ry’imiryango yashyinguye abayo, Mushimiyimana Emmanuel yashimiye buri wese bakoze ku buryo iki gikorwa gitungana
Ati” Ndashimira imiryango mpagarariye ko twaje kumva kimwe icyo gitekerezo,uyu munsi bikaba byagenze neza.”
Yashimiye cyane perezida Kagame wahagaritse Jenoside abarokotse bakongera kugira icyizere cyo kubaho.
Yavuze ko ahakuwe iyi mibiri bahashyize ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, ariko ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’umuhanda uhagera mubi cyane, asaba akarere kuwutunganya ngo bajye na ho bashobora kuhagera bagiye kuhibukira.
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’igihugu, Dr Philbert Gakwenzire yihanganishije by’umwihariko abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba baba abahahungiye bakahicirwa ku itariki y’akaga ya 12 Mata, 1994, ku kibuga cy’umupira uru rwibutso rwubatsemo, n’abaturutse mu nzibutso za Rusizi na Nyamasheke mu rwego rwo kuzihuza ngo amateka y’abaziruhukiyemo abashe kwegerana.

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu,Dr Philbert Gakwenzire yasabye buri munyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Yavuze ko igikorwa cyo kwibuka nubwo kivuna kiruhura,asaba abarokotse kudaterwa ipfunwe no kugaragaza amarangamutima ko ahubwo bigomba kubatera imbaraga zo guhora bajya mbere.
Yashimye Leta y’uRwanda yashyizeho iki gikorwa cyo kwibuka, anashima ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka muri rusange cyagenze neza, bigaragazwa n’uburyo abaturage bacyitabiriye,
n’uburyo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bagikurikiranye, byose bikagenda neza, byerekana ko abanyarwanda bamaze kukigira icyabo.
Yongeye gusaba abanyarwanda kudakura mu rujye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino mu gihugu igera n’aho abarokotse bicwa,avuga ko bidakwiye mu gihugu nk’iki gikataje mu bumwe n’ubudaheranwa.
Yagarutse ku kuba intara y’uburengerazuba yarabaye irembo abenshi mu bahekuye igihugu banyuzemo berekeza mu yari Zayire, banokamwe n’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside n’ibitekerezo bivangura n’ubu bagikomeje ,kubarwanya bikaba ari ngombwa.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène yakomeje abaje kwibuka bose abasaba gukomeza ubutwari.
Yagarutse ku busabe bw’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi yumvise basaba ko uru rwibutso rwajya mu murage w’isi, ko hari n’abandi yumva basaba ko inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’ababo zajya ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yashyize umucyo ku basaba ko urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi rwashyirwa mu murage w’isi
Ati” Ndagira ngo nongere mbibasobanurire, inzibutso zose ziri ku rwego rumwe. Nta ruri ku rwego rw’igihugu ngo urundi rube ku rw’akarere,zose zifite agaciro kamwe n’icyubahiro kimwe.
Yasobanuye ko inzibutso 4 ari zo ziri mu murage w’isi, ari zo za Gisozi, Murambi, Bisesero na Nyamata,zikaba zihagarariye izindi.
Yanavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi kuba abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munyove bemeye kubazana mu rwa Gashirabwoba.

Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda yatanze, Minisitiri Bizimana yagarutse ku ruhare rw’Ababiligi mu byago uRwanda rwagize, agaruka ku byago by’uturere twa Rusizi na Nyamasheke byo kugira abatuvukamo barimo n’abapadiri bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba ababyeyi kwigisha abana babo ibyiza, ko bamwe mu rubyiruko ruri hanze y’igihugu rwasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside urwinshi rwayivomye mu babyeyi barwo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 20.174, kuri ubu rushyinguyemo imibiri 20.205.

Uburyiruko rwasabwe kurwanya rwivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyashaka kurubuza ejo heza cyose

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné nawe yaje kubafata mu mugongo
@Rebero.rw
